Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 22 Mata 2026, irindi tsinda ry’abimukira birukanwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryageze i Kinshasa, umurwa mukuru wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, nibwo aba bimukira bageze muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya N’djili nk’uko iyi nkuru dukesha 7sur7.cd ikomeza ivuga
Nk’uko amakuru aturuka ku kibuga cy’indege yatanzwe n’abavuganye n’urubuga dukesha iyi nkuru avuga, iri tsinda rya kabiri rigizwe n’abantu batatu gusa.
Iyi nkuru kandi yibutsa ko iri tsinda rishya ryahageze nyuma y’iminsi itanu nyuma y’itsinda rya mbere, ryari rigizwe n’abimukira 15 bose hamwe.
Ku itariki ya 5 Mata, nibwo Guverinoma ya Congo yatangaje mu itangazo rigenewe abanyamakuru ko hashyizweho “gahunda yo kwakira by’agateganyo abenegihugu bo mu bindi bihugu birikanwe muri Amerika nyuma y’amasezerano hagati y’ibihugu byombi.


