HGxgKBpbIAA34p9

Gen (Rtd) Kabarebe yasangije abiga igisirikare ubunararibonye ku rugamba rwo kubohora igihugu

Sangiza iyi nkuru

Mu gusoza urugendoshuri ku mateka y’Urugamba rwo Kubohora igihugu rwakozwe na RPA, abanyeshuri biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya RDF bagiranye ikiganiro n’abayobozi bakuru ba gisirikare ku cyicaro gikuru cya RDF i Kimihurura, bagamije kurushaho gusobanukirwa amateka yo kubohora u Rwanda.

Abo banyeshuri bagejejweho ikiganiro na Gen (Rtd) James Kabarebe, Umujyanama Mukuru mu by’Umutekano mu Biro bya Perezida wa Repubulika, afatanyije n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za RDF, Gen MK Mubarakh, hamwe n’abandi bajenerali n’abasirikare bakuru bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu rwakozwe na RPA.

Iki kiganiro cyakurikiye uruzinduko abanyeshuri bakoreye ku Ngoro y’amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside  aho baboneye umwanya wo kongera kuzirikana no gusesengura uko urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi rwagenze.

Gen (Rtd) Kabarebe yasangije abo banyeshuri ubumenyi n’inararibonye ku rugamba rwo kubohora igihugu, agaragaza imbogamizi  RPA yagiye ihura nazo, ndetse n’ibyemezo by’ingenzi byafashwe byatumye ingabo za RPA zisohoza inshingano yazo.

Yashimangiye ubwitange budasanzwe  bw’abasirikare ba RPA bari bayobowe  na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo, mu rugamba rwo kubohora u Rwanda ku ngoyi y’ubuyobozi bubi no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Urugendoshuri ku rugamba rwo kubohora igihugu rwa RPA, abanyeshuri bo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare barutangiriye ku mupaka wa Kagitumba bakomeza no mu bindi bice.

Rwafashije abanyeshuri kurushaho gusobanukirwa imipangire y’urugamba n’uko bishyirwa mu bikorwa kugira ngo birusheho kuzamura ubumenyi bwabo mu mikorere yo kuyobora abasirikare.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *