HGwV-dzbgAAKW9V

Akarere ka Nyamagabe ku mwanya wa kabiri mu kugira imiryango myinshi yishwe ikazima muri jenoside

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr. Bizimana J. Damascene, kuwa Gatandatu, itariki 25 Mata 2026, yifatanyije n’abatuye Akarere ka Nyamagabe, mu Ntara y’Amajyepfo, mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 32.

Mu kiganiro yatanze, yagaragaje ko iyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro ari imwe mu ho Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranwe ubukana n’uburemere buhambaye, aho Akarere ka Nyamagabe kari ku mwanya wa kabiri nyuma ya Karongi mu kugira imiryango myinshi yishwe ikazima (imiryango 1.537 yari igizwe n’abantu 5.790), mu gihe Akarere ka Nyaruguru kaza ku mwanya wa gatandatu (imiryango 804 yari igizwe n’abantu 3589), nk’uko bikubiye mu bushakashatsi bwakozwe na GAERG.

Yagaragaje kandi ko Nyamagabe ari kamwe mu Turere twarimbuwemo imiryango myinshi y’Abatutsi umunsi umwe, aho by’umwihariko i Kaduha hishwe Abatutsi basaga ibihumbi 45 ku wa 21 Mata 1994.

HGwWAtkasAAqisR

Yanyomoje abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi babeshya ko Umuryango w’Abibumbye utigeze wemeza ko yateguwe, agaragaza ko urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rw’Umuryango w’Abibumbye, mu manza zose uhereye ku rwa Akayesu Jean Paul rwo mu 1998, rwemeje ko mu Rwanda habayeho umugambi wo kwica Abatutsi bazizwa ubwoko bwabo, kandi ko icyo ari icyaha cya jenoside.

Yongeyeho ko uru Rukiko mu mwaka wa 2006, mu rubanza rwa Karemera Edouard, Nzirorera Joseph na Ngirumpatse Matayo bari abayobozi ba MRND, rwanzuye ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari ihame mpuzamahanga ritagomba kugibwaho impaka; ashima Leta zunze Ubumwe z’Amerika zashimangiye uku kuri mu itangazo rigenewe u Rwanda ziheruka gusohora, rivuga ko Amerika yifatanyije n’u Rwanda mu kwibuka “Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Yasoje asaba buri Munyarwanda kuzirikana ibi bikurikira:

Amateka y’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi buri wese agomba kuyavanamo isomo ryo gukorana, kubaha, kurinda, gukurikira no gufasha ubuyobozi bwiza Igihugu cyacu gifite.

Imiyoborere u Rwanda rufite ni yo miyoborere twese tugomba kwigisha; dukwiye guhuriza ku ntego yo kwigisha u Rwanda rwa buri Munyarwanda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *