Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda) kuri iki cyumweru ryibukije abarwanashyaka baryo bo mu karere ka Ruhango amahame n’ingengabitekerezo rigenderaho.
Ni mu nama n’amahugurwa iri shyaka rimaze igihe riha abarwanashyaka bahagarariye abandi ku rwego rw’akarere, mu rwego rwo kubategura ngo bazajye guhugura bagenzi babo ku rwego rw’imirenge.
Umuyobozi wa Green Party mu ntara y’Amajyepfo, Habimana Gustave wayoboye kiriya gikorwa mu izina rya Perezida wa Green Party, Hon. Dr Frank Habineza, yabwiye itangazamakuru ko mu byo bariya barwanashyaka basabwe harimo kujya gushaka abarwanashyaka beza kandi bazi ibyo bagiyemo.
Ati: “Twabahuguye ku bintu byinshi bigiye bitandukanye, ariko icy’ingenzi ni ukubibutsa. Bari basanzwe babizi, ariko twabibukije amahame y’ishyaka kugira ngo barusheho kugenda batyaye bazi n’ibyo bagiyemo, bityo badushakire abarwanashyaka beza kandi bumva ibyo ari byo.”
Muhawenimana Eugène uyobora Green Party muri Ruhango akaba umwe mu bahuguwe, yavuze ko ariya mahugurwa bayitezeho gukomeza nkwiyumvamo ishyaka ryabo.
Ati: “Amahugurwa twagize ni adufasha kugira ngo dukomeze kurushaho kwimakaza ireme rya demukarasi, no kugira ngo abarwanashyaka bakomeze kumva ko ishyaka ari iryabo kandi ribari hafi.”
Muhawenimana kandi ko kuba basuwe n’ubuyobozi bukuru bw’ishyaka ryabo “bifasha abarwanashyaka kumva bitinyutse”, bijyanye no kuba amahugurwa ari “umwanya wo kuganira ibibangamiye imibereho yabo n’iyishyaka”.
Yunzemo ko nk’abarwanashyaka bagiye gukoresha ubumenyi butandukanye bahawe mu rwego rwo gukemura ibibazo bibangamiye sosiyete nyarwanda.”
Usibye amahame n’ingengabitekerezo by’ishyaka, abarwanashyaka ba Green Party bo mu ruhango banasabwe kugira uruhare mu bikorwa byo kurengera ibidukikishije muri aka karere ahanini hakoreshwa ingufu zisubira, imikoreshereze y’ikoranabuhanga, umutekano ndetse n’uruhare rw’abarwanashyaka mu kwerekana isura nziza y’ishyaka mu bikorwa by’iterambere ry’igihugu.



