HG6LlxBbIAATRBt

Kenya: Ambasade y’u Rwanda yatangije gahunda yo kwigisha abana Ikinyarwanda n’umuco

Sangiza iyi nkuru

Mu rwego rwo guteza imbere no gusigasira ururimi n’umuco Nyarwanda, Ambasade y’u Rwanda muri Kenya yatangije gahunda yo kwigisha abana ururimi rw’Ikinyarwanda n’umuco.

HG6LltZbQAAkXq

Aya masomo azajya atangwa buri wa Gatandatu ku Biro bya Ambasade, aho abana bazajya biga kuvuga, gusoma no kwandika ururimi rw’Ikinyarwanda no kubyina Kinyarwanda.

HG6Ll6Ya4AAq7CV

Icyiciro cya mbere cy’ishuri ry’ururimi n’umuco kigizwe n’abana bafite hagati y’imyaka umunani na cumi n’ibiri cyatangiye amasomo kuwa Gatandatu, tariki 25 Mata 2026.

HG6Ll0iWcAAKQWH

Ubuyobozi bwa Ambasade burashimira ababyeyi bandikishije abana babo muri iyi gahunda, ndetse by’umwihariko burashimira ababikira Mukamukiga Caritas na Karikwera Marie Claire ku bw’umusanzu wabo wo kwigisha abana.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *