Urwego Ngenzuramikorere (RURA) kuri uyu wa Mbere rwatangaje ko rwafatiye ibihano ikigo GVA Rwanda Ltd (Canalbox), nyuma y’iminsi abakiliya bacyo bataka guhabwa serivisi mbi.
RURA ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yavuze ko ibihano yafatiye kiriya kigo byafashwe hashingiwe ku ngingo ya 269 y’Itegeko No. 24/2016 rigenga Ikoranabuhanga ry’Itumanaho mu Rwanda, kubera kudakurikiza amabwiriza byakomeje.
Uru rwego rwavuze ko Canalbox ” isabwa guha indishyi abakiliya bose bagizweho ingaruka hagati ya tariki ya 13–20 Mata 2026, kwishyura amande ya buri munsi kugeza igihe yubahirije amabwiriza yose, no gutanga raporo z’aho igeze mu ishyirwamubikorwa mu gihe cyagenwe.”
GVA yijeje RURA ko izubahiriza ibisabwa, kandi RURA izakomeza gukurikiranira hafi kugira ngo harebwe ko serivisi zisubira ku murongo neza.
RURA yaburiye iki kigo ko amabwiriza natubahirizwa hazafatwa izindi ngamba ziteganywa n’amategeko.
Canalbox yafatiwe ibihano mu gihe mu cyumweru gishize RURA yari yatangaje ko yatangiye kuyikurikirana ” ku makosa ajyanye na serivisi mbi, mu rwego rwo kurengera abafatabuguzi bayo bamaze iminsi binubira ko idakora neza.”
Byari nyuma yo kwihanangiriza iki kigo no kugihamagaza kugira ngo gitange ibisobanuro, ndetse kinagaragaze ingamba zihuse zigamije gukemura ibi bibazo.
Icyo gihe kandi RURA yashimangiye ko ishishikajwe n’iyubahirizwa ry’ibipimo byashyizweho mu gutanga serivisi inoze, ndetse irasaba abaturage gukomeza gutanga amakuru mu gihe bahawe serivisi zitanoze.


