Amakuru ari kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga agaragaza impinduka zikomeye mu mubano wāibyamamare bitatu. Mutesi Jolly na Saidi Lugumi bombi ntibagikurikirana kuri Instagram, ibintu byakuruye ibitekerezo byinshi mu bakoresha izi mbuga.
Ibi bibaye nyuma yāuko Saidi Lugumi agaragaje ku mugaragaro amarangamutima afitiye Alliah Cool, aho yamwise ārukundo rwanjyeā mu gitekerezo yashyize ku ifoto ye. Uyu mushoramari kandi aherutse no gutangira kumukurikira kuri Instagram, ibintu bitari bisanzwe kuri we kuko ubundi yakurikiraga konti nke cyane.
Ku ruhande rwa Mutesi Jolly, biragaragara ko atakiri mu bantu Lugumi akurikira, ndetse nāuyu mukobwa na we ntiyongeye kumukurikira. Ikindi cyagaragaye ni uko kuva muri Nyakanga 2025, Lugumi atongeye kugira icyo atangaza ku mafoto cyangwa amashusho Jolly yashyiraga kuri Instagram.
Nubwo nta ruhande na rumwe ruratangaza ku mugaragaro ibyāiyi mihindukire, ibi bimenyetso byatumye benshi bakeka ko umubano wa Jolly na Lugumi ushobora kuba wararangiye, mu gihe uwa Lugumi na Alliah Cool wo waba uri gukura.



One Response
Ubundi baca umugani ngo ufite inkwi arya ibihiye, ubwo nyine Alliah cool niwe uhiye reka nawe akanyuzeho. nawe namuhaga azafata undi.