Kuri uyu wa Kabiri, umuyobozi wa guverinoma y’igisirikare ya Mali, Col. Assimi Goita, yagaragaye bwa mbere mu ruhame kuva inyeshyamba zagaba ibitero byahurijwe hamwe hirya no hino mu gihugu mu mpera z’icyumweru gishize, arahirira kuri televiziyo guhagarika ababigizemo uruhare.
Ku wa Gatandatu, ishami rya al Qaeda muri Afurika y’Iburengerazuba n’umutwe w’inyeshyamba wiganjemo Aba-Tuareg, bibasiye ibirindiro bikuru by’ingabo za Mali ndetse n’ibice byegereye Ikibuga cy’indege cya Bamako, ndetse birukana Ingabo z’u Burusiya zifasha ingabo za leta mu Mujyi wa Kidal uherereye mu majyaruguru.
Minisitiri w’Ingabo yarishwe
Minisitiri w’Ingabo wa Mali, Sadio Camara, yiciwe mu bitero byo ku wa Gatandatu. Goita yari atarongera kugaragara kugeza ubwo kuri uyu wa Kabiri ushize nyuma ya saa sita ibiro bye bishyize ahagaragara amashusho ye ahura na Ambasaderi w’u Burusiya, Igor Gromyko.
Mu butumwa bwa videwo bwatanzwe ku wa Kabiri, umuvugizi w’ishami rya al Qaeda muri Afurika y’Iburengerazuba, Jama’at Nusrat al-Islam wal-Muslimin (JNIM), yirase ibitero byo ku wa Gatandatu maze avuga ko ari ukwihorera ku bitero by’indege zitagira abadereva ndetse n’ibindi bitero bagabweho n’Ingabo za Mali.


