HG_hdN9aIAAuuYs

Ituri: Abashinwa 11 n’Abanyekongo 3 batawe muri yombi

Sangiza iyi nkuru

Muri Ituri, Abashinwa 11 n’Abanyekongo batatu bacukuraga zahabu mu buryo butemewe n’amategeko mu karere ka Nizi (Teritwari ya Djugu) batawe muri yombi. Nk’uko Guverineri w’Intara ya Ituri abitangaza, ngo abo bantu “bacukura amabuye y’agaciro” mu buryo butemewe n’amategeko mu birombe bya SOKIMO kuva mu 2024 mu gace kamaze igihe karangwamo imitwe yitwaje intwaro myinshi.

Abayobozi b’Intara bemeza ko ibyo bikorwa byabaye akamenyero mu turere twajahajwe n’ihungabana ry’umutekano, bikarushaho guhungabanya akarere nk’uko inkuru dukesha ACTUALITE.CD ivuga.

Guverineri yagize ati: “Ibi bigomba guhagarara. Ndahamagarira inzego z’ubutabera gukora iperereza ryimbitse kuri dosiye za Nizi na Aru. Igihe uyu mutwe wavumburwaga, intumwa ntizari zifite umutekano, kuko umutwe witwaje intwaro wari wamaze gutegura igitero. Ibi birakomeye cyane. Twasanze kandi umusirikare wasinze aho hantu, kandi agomba kumenyekana no guhanwa hamwe n’umuyobozi we”.

Abayobozi b’Intara basezeranyije ko bazakomeza iperereza mu rwego rwo gusenya iyo miyoboro no kugarura ubuyobozi bwa Leta mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *