Perezida Paul Kagame ategerejwe i Gaborone muri Botswana, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri agomba kugirira muri iki gihugu cyo mu majyepfo ya Afurika.
Ni uruzinduko Umukuru w’Igihugu yatumiwemo na mugenzi we wa kiriya gihugu, Duma Gideon Boko.
Perezidansi ya Botswana mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Mata, yavuze ko Perezida Kagame azasura iki gihugu hagati y’itariki ya 4 n’iya 5 Gicurasi.
Yavuze ko uru ruzinduko “ruzabanzirizwa n’inama ya kabiri y’Ihuriro rihoraho rihuza u Rwanda na Botswana mu bufatanye (JPCC), iteganyijwe hagati y’itariki ya 4 n’iya Gicurasi 2026, ibigaragaza ubushake bw’ibihugu byombi bwo gushyira imbere ubufatanye buteguye neza kandi butanga umusaruro.”
Yunzemo iti: “Uru ruzinduko rugaragaza indi ntambwe ikomeye mu gukomeza guteza imbere umubano hagati ya Botswana n’u Rwanda, ukavamo ubufatanye bukomeye mu by’ubukungu.”
Yavuze kandi ko uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame i Gaborone rwubakiye ku ntambwe yatewe mu ruzinduko rwa Leta rwo mu 2019, ubwo hafatwaga icyemezo cyo gushyiraho JPCC nk’urwego rugamije kurushaho kwimakaza ubufatanye.
Muri uru ruzinduko, Paul Kagame na mugenzi we bazagirana ibiganiro byihariye bizibanda ku bucuruzi bushingiye ku ikoranabuhanga, ubukerarugendo, inkingo z’amatungo, ingendo n’ubwikorezi, ndetse n’ubufatanye mu ruhererekane rw’agaciro k’amabuye y’agaciro ya diyama.
Perezida Kagame kandi biteganyijwe ko agomba gusura Sosiyete icuruza amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Diyama ya Diamond Trading Company Botswana (DTCB).
Muri uru ruzinduko binateganyijwe ko u Rwanda na Botswana bizasinyana amasezerano atandukanye, arimo ajyanye n’ubucuruzi n’ishoramari, ubufatanye hagati y’Ikigo gishinzwe guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari muri Botswana (Botswana Investment and Trade Centre) n’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe iterambere (Rwanda Development Board), ndetse n’amasezerano agamije kwirinda gusoresha kabiri (Double Taxation Avoidance Agreement) agamije koroshya ubucuruzi n’ishoramari.
Hazanabaho ihuriro ry’abikorera (business forum) ku wa 5 Gicurasi 2026.
Perezida Kagame azaherekezwa i Gaborone n’Abaminisitiri batandukanye muri Guverinoma, abayobozi bakuru mu nzego za Leta, ndetse n’intumwa z’abikorera.
Perezida Paul Kagame yaherukaga muri Botswana muri Kamena 2019, mu ruzinduko rwa mbere yari agiriye muri iki gihugu. Ni uruzinduko rwasize yakiriwe anagirana ibiganiro na Mokgweetsi Masisi wayoboraga iki gihugu icyo gihe.


