Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’igitero cyabereye mu murwa mukuru wa Washington D.C., Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko umuntu wagerageje kumugirira nabi nta sano afitanye n’intambara iri hagati ya Amerika na Iran.
Trump yavuze ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko uwo muntu ashobora kuba yarakoze wenyine, amwita “umuntu ufite ibibazo bikomeye byo mu mutwe,” anashimangira ko nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko hari aho ahuriye na Iran.
Ati: “Mu bitekerezo byanjye, uyu ni umuntu wakoze wenyine. Nta mpamvu n’imwe ituma tuvuga ko bifitanye isano n’intambara ya Iran.”
Uko igitero cyagenze
Iki gikorwa cyabereye mu birori bikomeye byari byitabiriwe n’abanyapolitiki n’abanyamakuru benshi. Umugabo wari witwaje intwaro zitandukanye yagerageje kwinjira mu gace karinzwe cyane, ariko ahita ahagarikwa n’inzego z’umutekano zirimo Secret Service.
Amakuru agaragaza ko umwe mu bashinzwe umutekano yarashwe, ariko akarokoka bitewe n’umwambaro wamurindaga amasasu, mbere y’uko ukekwa afatwa.
Impungenge ku mutekano
Nubwo Trump yahakanye ko iki gitero gifitanye isano n’intambara ya Iran, cyabaye mu gihe hari umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi, ibintu byatumye benshi bibaza niba byaba bifitanye isano.
Icyakora, inzego z’umutekano zivuga ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane neza icyateye uwo muntu gukora icyo gikorwa, ndetse n’uko yaba hari abandi babigizemo uruhare.
Trump azakomeza gahunda ze
Nubwo habaye iki gitero, Trump yavuze ko kitazamuca intege mu bikorwa bye bya politiki n’ingamba ze, harimo n’izijyanye n’intambara iri mu Burasirazuba bwo Hagati.


