Perezida wa Mozambique akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za Mozambique (FADM), Daniel Francisco Chapo, yasuye Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ku cyicaro gikuru giherereye mu Karere ka MocĂmboa da Praia.
Hari mu ruzinduko rw’akazi arimo kugirira mu Ntara ya Cabo Delgado.
Perezida Chapo yari aherekejwe na Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen CristĂłvĂŁo Artur Chume, Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka za FADM, Major Gen AndrĂ© Rafael Mahunguane, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu mazi za Mozambique, Brig Gen. Ă“scar Agostinho Lucas, hamwe n’abandi bayobozi bakuru muri Guverinoma.
Nyuma yo gusura abasirikare ba FADM bakorera i MocĂmboa da Praia, Perezida Chapo yakiriwe ku Kibuga cy’Indege cya MocĂmboa da Praia n’Umuyobozi Mukuru w’ Inzego z’ Umutekano z’u Rwanda, Brig Gen CM Mujuni, ari kumwe n’abandi bayobozi.
Nyuma yo kugirana inama n’abayobozi bakuru b’inzego z’Umutekano z’u Rwanda, Perezida wa Mozambique yabashimiye ku bw’uruhare rwabo mu kugarura amahoro n’umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado.
Perezida Chapo yashimiye byimazeyo Guverinoma y’u Rwanda, by’umwihariko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, ku nkunga adahwema guha Mozambique mu rugamba rwo kurwanya iterabwoba muri Cabo Delgado.
Yashimiye kandi Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ku bwitange, ubunyamwuga mu kurinda abaturage no kugarura umutekano.
Agaruka ku kamaro k’ubufatanye hagati y’inzego z’umutekano z’u Rwanda n’iza Mozambique, Perezida Chapo yashimye imikoranire myiza iri hagati y’inzego z’ibihugu byombi mu kurwanya iterabwoba, anizeza ko ubwo bufatanye buzakomeza kurushaho gushimangirwa.


