Umuyobozi muri Polisi y’u Burundi ikorera hafi y’umupaka w’u Rwanda mu gace ka Mparamirundi ko muri Komine ya Kayanza ho mu ntara ya Butanyerera, ku wa Gatatu tariki ya 29 Mata yarashe mu cyico abagabo babiri bakekwaho gukorera ubucuruzi bwa magendu hagati y’u Burundi n’u Rwanda.
SOS MĂ©dias Burundi yatangaje ko amasoko yayo yo muri Polisi y’u Burundi ndetse n’umwe mu bafitanye isano na ba nyakwigendera bayibwiye ko abo bagabo mbere yo kwicwa bari babanje gutabwa muri yombi na Polisi y’u Burundi.
Amakuru aturuka muri Polisi yo gace barasiwemo avuga ko inzego z’ubuyobozi muri ako gace zashyizeho amabwiriza y’uko umuntu wese uzafatwa yinjiza mu Burundi ibicuruzwa bya magendu abikuye mu Rwanda agomba kwicwa.
Inzego z’ubuyobozi ntacyo ziratangaza ku iraswa rya bariya bantu.
Agace ka Mparamirundi kegereye umupaka w’u Burundi n’u Rwanda, kamaze igihe gafatwa nk’imwe mu nzira inyuzwamo ibicuruzwa bya magendu hagati y’ibihugu byombi.
Ubu bucuruzi bivugwa ko bwiyongereye ku ruhande rw’u Burundi, nyuma y’uko iki gihugu gifashe icyemezo cyo gufunga imipaka yose yo ku butaka igihuza n’u Rwanda.


