U Rwanda rwaje ku mwanya wa 139 ku Isi ku rutonde rw’ibihugu byubahiriza ubwisanzure bw’itangazamakuru, muri uyu mwaka wa 2026, nk’uko bigaragara muri raporo ngarukamwaka yasohowe n’Umuryango w’Abanyamakuru batagira umupaka.
Iyi raporo ya World Press Freedom Index yerekana ko n’ubwo igihugu gikomeje gutera imbere mu nzego zitandukanye, urwego rw’itangazamakuru rugifite imbogamizi zikomeye.
Iyi raporo iriho ibihugu 180 igaragaza ko mu Rwanda hakiri ibibazo bijyanye n’ubwisanzure bw’abanyamakuru, birimo kwigengesera mu gutangaza inkuru (self-censorship), igitutu gituruka ku nzego zitandukanye, ndetse abanyamakuru bakaba badakunze gutangaza inkuru zinenga ubutegetsi ku buryo bugaragara.
Nubwo hari intambwe mu kunoza umwuga w’itangazamakuru no kurwanya amakuru y’ibihuha, abasesenguzi bagaragaza ko hari aho amategeko n’imikorere bishobora kugabanya ubwisanzure bw’itangazamakuru.
Mu karere, u Rwanda ruri inyuma ya bimwe mu bihugu bituranye na rwo nka Uganda iri ku mwanya wa 131, Tanzania iri ku mwanya wa 106, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ya 130 n’u Burundi buri ku mwanya wa 119.
Ku rwego rw’Isi, ibihugu 10 bya mbere bifite ubwisanzure bukomeye bw’itangazamakuru birimo Norvège, u Buholandi, Estonie, Denmark, Suède, Finlande, Ireland, u Busuwisi, Luxembourg na Portugal.
Ibi bihugu bishimwa ko birangwa n’amategeko arengera abanyamakuru, ubwisanzure bw’itangazamakuru, no kuba ubutegetsi butivanga mu mikorere y’ibitangazamakuru.
Raporo ya World Press Freedom Index ikorwa hifashishijwe ibipimo bitandukanye bigena uko ubwisanzure bw’itangazamakuru buhagaze mu gihugu.
Birimo urwego rwa politiki, aharebwa niba ubutegetsi bwivanga cyangwa butivanga mu itangazamakuru.
Harimo kandi amategeko, aharebwa niba amategeko arengera cyangwa abuza abanyamakuru gukora akazi kabo. Hanari ubukungu, aharebwa uko ibitangazamakuru byigenga mu bijyanye n’imari n’ababishyigikira.
Ikindi ni imibereho n’umuco, aho harebwa uko sosiyete yakira ibitekerezo binyuranye n’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo n’umutekano, aharebwa ibijyanye n’ihohoterwa, iterabwoba cyangwa gufungwa kw’abanyamakuru.


