China: Yagizwe umwere n’urukiko nyuma yo kumara imyaka 27 mu gihome

Sangiza iyi nkuru


Zhang Yuhuan uvuka mu ntara Jiangxi mu gihugu cy’Ubushinwa yagizwe umwere nyuma yuko yari amaze imyaka igera kuri 27 ari mu gihome

Zhang Yuhuan yafunzwe mu mwaka 1993 , aho yashinjwaga icyaha cyo kwica abavandimwe babiri. Zhanga avuga ko yakorewe iyicarubozo asabwa kwemera icyaha nyuma urukiko rwategetse ko amara imyaka 27 muri gereza yo mu ntara ya Jiangxi.

Zhang ngo yakomeje ageza akarengane ke ku bashinjacyaha , nyuma baza kumwemerera ko bagiye gusubukura urubanza rwe . Nyuma yuko urukiko rusuzumye neza inyandiko ziburanisha z’urubanza rwe , Zhang Yuhuan yagizwe umwere urukiko rutegeka ko ahita arekurwa.

Celia Hatton, Umwanditsi mukuru wa BBC muri Aziya na Pasifika, avuga ko gufungirwa akarengane no guhatirwa kwemera icyaha kuri rubanda rugufi aha mu Bushinwa Atari ibintu bishya, kuko kuva mu mwaka 2010 abantu barenga igihumbi bahatiwe kwemera ibyaha bakatirwa n’inkiko.

Song Xiaonyu wahoze ari umugore wa Zhang yasabye gatanya mu mwaka 2009, aho yahise ashaka undi mugabo. Nyuma yakomezaga gusura Zhang aho afungiye ari nawe wamuhaye igitekerezo cyo kongera kujurira mu rukiko rw’ikirenga.

Nubwo ubujurire bwe bwagiye bwangwa, mu 2019 urukiko rukuru rwemeje gusubiramo urubanza rwe, maze mu kwezi gushize kwa Nyakanga abashinjacyaha barwo basabye umucamanza ko Zhang arekurwa kuko nta bimenyetso bimuhamya icyaha bari bafite.

Itegekonshinga ry’Ubushinwa , rivuga ko iyo warenganijwe n’ubutabera , ubushinjacyaha busabwa guhita bukurekura ako kanya.

Nubwo Zhang yarekuwe ubushinjacyaha ntiburamenya umuntu waba yarishe abo bana babiri zhang yafungiwe imyaka 27 yose.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. China: Yagizwe umwere n’urukiko nyuma yo kumara imyaka 27 mu gihome
    Hhhhhhhhuuhhhhhhhhhhhhhhhakagombye kujyaho amafaranga umuntu wafunzwe imyaka nkiyo ahabwa iyo arekuwe.naho ubundi Ni akarengane pe

  2. China: Yagizwe umwere n’urukiko nyuma yo kumara imyaka 27 mu gihome
    Hhhhhhhhuuhhhhhhhhhhhhhhhakagombye kujyaho amafaranga umuntu wafunzwe imyaka nkiyo ahabwa iyo arekuwe.naho ubundi Ni akarengane pe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *