Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko Jean-Luc Habyarimana usanzwe ari umuhungu wa Habyarimana Juvénal wigeze kuba Perezida w’u Rwanda amaze iminsi muri iki gihugu, bikavugwa ko ari mu mugambi wo kugaba ibitero ku Rwanda.
Imakuru BWIZA yahawe n’imboni zayo mu Burundi yemeza ko Jean-Luc Habyarimana ari muri iki gihugu, ndetse umwe mu bahaye amakuru iki gitangazamakuru yemeza ko “ajya ahaza kenshi”.
BWIZA yamenye ko uyu mugabo amaze iminsi mu mujyi wa Bujumbura, gusa akaba anamaze iminsi yerekeza mu yahoze ari Komine Mabayi mu Cibitoke, aho yari acumbitse muri hoteli ya Gen. Gervais Ndirakobuca ‘Ndakugarika’ usanzwe ari Perezida wa Sena y’u Burundi.
Amakuru kandi avuga ko Jean-Luc Habyarimana mu ngendo ze acungiwe umutekano n’abarinda Perezida Evariste Ndayishimiye, ndetse bivugwa ko yaba yarazanwe no gutegura ibitero ku Rwanda.
Amakuru avuga ko hari ibirindiro ingabo z’u Burundi zamaze gushinga muri Mabayi no mu Kirundo, aho zikomeje gutegura ibitero birimbanyije.
Usibye Jean-Luc Habyarimana, amakuru kandi anavuga ko n’umuhungu w’umunyemari Kabuga Felicien (Donatien Kabuga) na we aba mu Burundi.
Aya makuru avuga ko amaze igihe aba mu nzu y’uwitwa Ciza Jean wahoze ayobora Banki Nkuru y’u Burundi iherereye ahitwa Mont Sion.
Mwene Habyarimana aravugwa mu Burundi mu gihe amakuru avuga ko amaze iminsi akoreshwa na za Leta zirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda mu mugambi wo kuzahura umutwe wa FDLR ugambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Ni umugambi uvugwamo Leta y’u Burundi n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse mu minsi yashize Perezida Paul Kagame yemeje ko Jean-Luc Habyarimana yagiye yakirwa i Kinshasa na Perezida Félix Antoine Tshisekedi.
Amakuru avuga ko mu ruzinduko Jean-Luc yagiriye i Kinshasa mu mezi ashize, yahuye n’umujyanama wihariye wa Perezida Tshisekedi mu by’umutekano, Désiré Cashmir Eberande Kolongele.
Nk’uko abamenye iby’uko guhura babivuga, Eberande yagejeje kuri Jean-Luc ubutumwa bwa Tshisekedi bumwizeza ko hari umugambi uri gutegurwa wo gukora ihuriro rikomeye rya gisirikare rizahangana na AFC/M23, nyuma y’aho ritangire kugaba ibitero ku Rwanda.
Aya makuru yemeza ko Jean-Luc, afatanyije n’abayobozi bo muri Minisiteri y’Itumanaho n’Itangazamakuri muri RDC, bashyizeho urubuga ‘Xtrafrica’ rugamije kweza izina rya Habyarimana, kwibasira Leta y’u Rwanda no gutangaza ubutumwa bushyigikira gahunda za Tshisekedi mu karere.
Umugore wa Habyarimana, Agathe Kanziga, n’abandi batsimbaraye ku ngengabitekerezo ya Hutu Power, bavugwaho kugira Jean-Luc inama yo guhindura izina rya FDLR, ikitwa FCLR (Front Commun pour la Libération Rwandaise).
Ikigamijwe ni uguhindura isura FDLR ifite mu maso y’umuryango mpuzamahanga, ariko amakuru ahamya ko FCLR yagumana ingengabitekerezo n’imiterere ya gisirikare nk’ibya FDLR.
Gahunda yagutse ya Leta ya Kinshasa ikubiyemo guhuriza hamwe abarwanya Leta y’u Rwanda, binyuze mu guha indaro abanyapolitiki ndetse n’abo mu rwego rwa gisirikare bahunze kugira ngo bazashobore kugira imbaraga nyinshi.
Abandi bavugwa barimo Kayumba Nyamwasa wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda mbere yo gushinga umutwe wa RNC.



2 Responses
Mushyizeho ko yishyurwa mbere vyabatwara iki? Ibyo ni ugutwara umwanya w’umuntu ku busa
Abahutu b’i Burundi ni ibicucu kabisa. Barushwa ubwenge n’abatwa b’i rwanda. Ni gute wokwemera gukwegera igihugu cawe mu ntambara ngo nikubera amazuru yanyu yafyatagaraye????