motion_photo_5758985295522271356_copy_1000x750

Abanyarwanda bamaze gutahuka kuva M23 yafata Goma barenze 8,500

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Gicurasi, abandi Banyarwanda 359 babaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo batahutse mu Rwanda baturutse mu mujyi wa Goma.

Aba biganjemo abagore n’abana ubwo bageraga ku mupaka munini uhuza u Rwanda na RDC bakiriwe n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper wabahaye ikaze mu izina rya Leta y’u Rwanda.

Meya Mulindwa yabwiye itangazamakuru ko nyuma yo kugera mu Rwanda, bariya bantu bagomba gufashwa “kwirinda icyagarura amacakubiri cyangwa ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihugu.”

Uyu muyobozi kandi yijeje ko Leta igomba guha bariya batahutse ubufasha bugamije kubafasha kuva mu bukene.

Ati: “Icya kabiri baba bafite n’ubukene. Umuntu umaze imyaka azenguruka mu mashyamba atagira umutungo, adatuza ngo yegeranye n’uwo mutungo afite ubukene. Ubwo bukene rero ni bwo tubaruhura tubinjiza muri gahunda z’igihugu, icya mbere bakabarurwa, nagashyirwa muri sisitemu y’imibereho, amakuru yabo akamenyekana uko bahagaze uyu munsi, noneho tukareba za gahunda za Leta zisanzwe zifasha abantu na bo bakazinjiramo; ariko na bo tukagurana imihigo yo kwivana mu bukene.”

Meya wa Rubavu yavuze kandi ko mu byo bariya bantu bagomba gufashwa harimo guhindura imitekerereze, bakava “mu yo bari bafite ubwo bari muri Congo Kinshasa aho bigishwaga kubyara abana benshi ngo babone abasirikare bo kuzaza gutera igihugu”, ahubwo bakajya mu mitekerereze mizima yo kubyara abana bashoboye kurera no kubonera ibyo bakeneye byose.

Imibare yerekana ko kuva umujyi wa Goma wafatwa na AFC/M23 muri Mutarama 2025 iwirukanyemo ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ririmo umutwe wa FDLR wari warafashe bugwate abenshi muri bariya baturage, hamaze gutahuka Abanyarwanda babarirwa muri 8,513. Aba barimo 2,515 batashye muri uyu mwaka.

Meya Mulindwa yijeje ko bariya Baturage bagomba gufashwa kwivana mu bukene
Abarenga 300 batashye biganjemo abagore n’abana

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *