Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Alexis Kamuhire, ku wa Gatatu tariki ya 6 Gicurasi yashyikirije Inteko Ishinga Amategeko raporo y’ubugenzuzi bw’imari ya Leta bw’umwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2025, igaragaza ko imicungire y’umutungo wa Leta yakomeje kugenda iba myiza mu nzego zitandukanye za Leta.
Iyi raporo igaragaza ko ubugenzuzi bwakorewe mu bigo bya Leta 252, bingana na 96% by’ingengo y’imari yose ya Leta yakoreshejwe muri uwo mwaka. Hanasohotse raporo z’ubugenzuzi 297 zitandukanye.
Raporo yerekanye ko uburyo bwo gukora ubugenzuzi bugamije gukumira ibibazo mbere y’uko biba bukomeje gutanga umusaruro, kuko amafaranga y’u Rwanda miliyari 1,47 Frw yagarujwe, avuye kuri miliyari 9,3 Frw yari yaragarujwe mu mwaka wabanje.
Nk’uko Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yabigaragaje, ibigo bya Leta byabonye amanota meza mu micungire y’imari byageze kuri 97% mu 2025, bivuye kuri 94% mu 2024. Ni mu gihe ibigo byubahirije amategeko n’amabwiriza byageze kuri 83%, bivuye kuri 75% mu mwaka wabanje.
Raporo kandi yerekanye ko 79% by’ibigo bya Leta byakoresheje neza umutungo wa Leta hashingiwe ku gaciro k’amafaranga yakoreshejwe, ugereranyije na 66% byari byagezweho mu 2024.
Amafaranga yakoreshejwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko yakomeje kugabanuka, aho muri uyu mwaka hagaragaye miliyoni 600 Frw, mu gihe mu 2024 zari miliyari 2,04 Frw.
Ishyirwa mu bikorwa ry’inama zitangwa n’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta na ryo ryarazamutse rigera kuri 65%, rivuye kuri 60% mu mwaka wabanje.
Raporo yatanze urugero rw’amazu yubakiwe abaturage bo mu Karere ka Kirehe bari barangirijwe imitungo ubwo hubakwaga urugomero rw’amashanyarazi, aho ubugenzuzi bwagaragaje ko amazu bari babanje kubakirwa atari yujuje ubuziranenge bukenewe.
Nyuma y’inama zatanzwe, hubatswe amazu mashya 80 arushijeho kuba meza kandi agezweho, ndetse bamwe mu bayagenewe bari bamaze gutangira kuyatuzwamo mu ntangiriro za Gicurasi 2026.
Nubwo hari intambwe yatewe, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje ko hakiri ibibazo bisaba gukemurwa byihuse, birimo gutinda gutangira imishinga yatewe inkunga, kudatanga amafaranga ku gihe mu mishinga, imicungire mibi y’amasoko n’amasezerano, ibikorwa by’ubwubatsi bidindira, umutungo wa Leta udakoreshwa ndetse n’itinda mu gutanga serivisi ku baturage.
Yasabye inzego zibishinzwe kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga no kongera ubunyamwuga ndetse no kubazwa inshingano mu gutanga serivisi, kugira ngo intego z’iterambere zigere ku baturage uko bikwiye.
Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta rwashimangiye ko ruzakomeza guteza imbere imiyoborere myiza, ubunyamwuga n’imikoreshereze inoze y’umutungo wa Leta hagamijwe guteza imbere igihugu n’imibereho myiza y’Abanyarwanda.


