v4-460px-Flirt-on-Instagram-Dms-Step-4

Instagram irahagarika uburyo bwo kohererezanya ubutumwa bwite muri DM

Sangiza iyi nkuru

Abakoresha Instagram ntibazongera gushobora kohererezanya ubutumwa bwite muri DM, kuko uburyo bwa End-to-End Encryption (E2EE) buhagarikwa ku bayikoresha ku Isi hose kuri uyu wa Gatanu.

Gukuraho ubu buryo bwo kurinda ubutumwa ni impinduka ikomeye izanywe na sosiyete ya Meta, ubundi yari yarigeze kuvuga ko iri koranabuhanga ari ryo rwego rwo hejuru mu kurinda ubuzima bwite bw’abakoresha uru rubuga.

E2EE ni bwo buryo bwizewe mu koherezanya ubutumwa kuri internet, kuko butuma busomwa gusa n’uwabwohereje ndetse n’uwabwakiriye.

Ariko abaharanira kurengera abana n’umutekano bavuga ko ubu buryo butuma ibintu bikabije cyangwa bitemewe bikwirakwira ku internet inzego z’umutekano ntizibashe kubikumira.

Ni yo mpamvu icyemezo cya Meta cyashimishije amashyirahamwe arimo arengera abana, ariko gihangayikishije abaharanira uburenganzira bwo kugira amakuru bwite nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.

Kubera ko E2EE yahagaritswe, Instagram izashobora kubona ibiri mu butumwa bwa DM (Direct Message), harimo amafoto, amashusho, ubutumwa bw’amajwi n’inyandiko wohereje cyangwa wohererejwe.

Mu 2019, Meta yari yarasezeranyije gushyira iri koranabuhanga kuri Facebook na Instagram, ivuga ko “ejo hazaza ari ah’amakuru bwite”.

Ariko nyuma y’imyaka irindwi, Meta yafashe icyemezo cyo kudakomeza gushyira iri koranabuhanga kuri Instagram, ubu izakoresha gusa uburyo busanzwe bwo kurinda ubutumwa.

Uburyo busanzwe bwo kurinda ubutumwa busobanura ko sosiyete itanga internet cyangwa serivisi ishobora kubona ubutumwa igihe bibaye ngombwa.

Ubu ni bwo buryo busanzwe bukoreshwa na serivisi nyinshi nka Gmail.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *