Nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifatiye ibihano Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) zigishinja kugira uruhare mu ntambara yo mu burasirazuba bwa Congo, kuri ubu abayobozi b’iki gihugu bakomeje no gusaba Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi gutera ikirenge mu cya Amerika na wo ugafatira ibihano RDF.
Ni muri urwo rwego kuri uyu wa Gatatu ushize, Minisitiri w’Itumanaho n’itangazamakuru wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya yari i Buruseli, aho yabonanye n’abayobozi batandukanye mu Muryango wa EU, aherekejwe na bamwe mu bashabitsi bazwiho kugirira urwango u Rwanda.

Ibiganiro byabereye i Buruseli, ahari icyicaro cy’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi, biba hagati ya Minisitiri Muyaya na Hilde Vautmans, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ihuriweho n’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi na Afurika, baganira ku bijyanye n’aho inzira yo kugera ku mahoro igeze no ku burenganzira bwa muntu mu burasirazuba bwa Congo.

Abinyujije kuri X kuri uyu wa Kane ushize, Minisitiri Muyaya yagize ati: ” Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ugomba gutera ikirenge mu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na wo ugafatira ibihano Igisirikare cy’u Rwanda n’abafatanya na cyo mu byaha bikomeje gukorerwa abaturage bacu,”
Yakomeje kandi asaba EU kugira uruhare runini mu gushyigikira ingufu z’ubutabera ndetse n’ikurikiranwa ry’amabuye y’agaciro agurwa mu buryo butemewe n’amasosiyete yo mu Burayi.

Muyaya arasaba EU gufatira RDF ibihano nyuma y’uko ku itariki 2 Werurwe, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano RDF n’abayobozi bayo barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj. Gen Vincent Nyakarundi, Umuyobozi wa Diviziyo ya gatanu y’Ingabo z’u Rwanda, Maj. Gen Ruki Karusisi ndetse n’Umuyobozi w’Ingabo zo mu mutwe udasanzwe, Brig. Gen Gashugi Stanislas.
Amerika ishinja RDF n’abayobozi bayo “gutera inkunga, guhugura ndetse no kurwana ifatanyije n’umutwe witwaje intwaro wa M23”.
Guverinoma y’u Rwanda mu itangazo risubiza kuri biriya bihano yasohoye, yavuze ko kuba ibihano byafashwe byibasira “uruhande rumwe mu ziri mu nzira y’amahoro mu buryo budakwiye, bigoreka ukuri ndetse bikagaragaza mu buryo butari bwo imiterere nyayo y’amakimbirane ari mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”


