Amagambo atoroshye ya Museveni na Ndayishimiye ku Rwanda mu cyumweru kimwe

Sangiza iyi nkuru

Mu minsi itatu gusa y’iki cyumweru, Perezida Yoweri Museveni wa Uganda na Evariste Ndayishimiye w’u Burundi batangaje amagambo yafatwa ko ‘atoroshye’ ku Rwanda, aya akaba yerekana ko kubana neza n’iki gihugu (u Rwanda) byari byitezwe bishobora kuba biri kure nk’ukwezi [niba atari ibya politiki bitungurana buri kanya].

Tariki ya 4 Kanama 2020, Perezida Museveni uyoboye Uganda imyaka 34 yandikiye abayobozi b’uturere abicishije kuri Minisitiri muri Perezidansi, Hon. Esther Mbayo, abatuma kubuza Abagande kongera kugenderera u Rwanda.

Impamvu yatumye Museveni atanga ubu butumwa, ngo ni abacuruzi ba magendu baturuka muri Uganda bakaraswa n’inzego z’umutekano z’u Rwanda. Kuri we, ngo n’ubwo ubwo bucuruzi buba butemewe, kuraswa si yo nzira yo gukemura iki kibazo. “Abazabikora bagomba kubyirengera” aya ni amagambo ya Museveni mu izina rya Hon. Mbayo.

Hadashize iminsi irenze itatu, kuri uyu wa 6 Kanama 2020 Perezida Ndayishimiye uyoboye u Burundi na we yatangaje andi magambo ku Rwanda, arusaba kohereza Abarundi basize bakoreyeyo ibyaha mu 2015, ibi bigakorwa kugira ngo ibihugu byombi byongere kubana neza.

Yakomozaga ku ngingo y’ububanyi n’amahanga yakomeje kwitsaho kuva yajya ku butegetsi, agaragaza ko leta y’u Burundi yiteguye kubana n’ibindi bihugu. Gusa kuri uwo munsi hari ibyo yashinje uburyarya [n’ubwo atigeze abivuga mu mazina], avuga no ku bihugu byanze kurekura impunzi zabwo zahunze mu 2015.

Ibi bihugu bisanzwe bifitanye amasinde

Ubusanzwe u Rwanda na Uganda ntibibanye neza bitewe n’ibibazo bifite aho bihuriye n’umutekano w’ibihugu byombi n’abaturage babyo. Guhera muri Nyakanga 2019, byagerageje kungwa n’andi mahanga, haterwa intambwe nziza zirimo kurekura abaturage bari bafungiwe mu gihugu n’ikindi nyuma yo guhagarikirwa ibirego no kurangiza ibihano.

Ifungwa ry’Abanyarwanda muri Uganda ni ingingo ikomeye yateje umwuka mubi hagati ya Uganda n’u Rwanda. Hari kandi kuba u Rwanda rushinja Uganda gufasha imitwe irurwanya nka RNC, ibyo Uganda yabihakanye kenshi.

Ku Burundi, umwuka mubi hagati yabwo n’u Rwanda wazamutse mu 2015 ubwo Pierre Nkurunziza yatangazaga ko aziyamamariza kuyobora igihugu, manda 2015-2020. Icyo gihe igihugu cyabayemo imvururu, habamo ibikorwa by’ubwicanyi, icyabaye nk’igikomeye cyane ni uko Gen. Godefroid Niyombare yageregeje guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza.

Ntihazibagirana umubare munini w’Abarundi babarirwa mu 430,000 bahungiye mu bihugu bahana imbibi nabyo, cyane nk’u Rwanda rwakiriye abarenga 72,000 nk’uko ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ryabitangaje.

Guverinoma y’u Burundi yemeza ko mu bahunze mu 2015 harimo abagize uruhare mu kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza, tariki ya 13 Gicurasi 2015 bayobowe na Gen. Niyombare. Aba bose bivugwa ko bakiriho, u Rwanda rugashinjwa kuba rucumbikiye bamwe.

Icyizere cy’umubano mwiza gisa n’ikiyoyoka

Mu gihe hari icyizere cy’uko Uganda n’u Rwanda byakongera kubana neza bitewe n’intambwe impande zombi zamaze gutera, byari byitezwe ko ubutegetsi bushya bw’u Burundi nabwo bwagendera muri uyu mujyo, bugakora igishoboka cyose igihugu buyoboye kikongera kikabana neza n’u Rwanda, cyane ko na Perezida Kagame yigeze kugaragaza ko amarembo afunguye.

Kuba Perezida Museveni yabujije Abagande kugera mu Rwanda bitewe n’uko ‘baraswa’ nk’uko yabitangaje, byaba bisa no kuzura akaboze kuko iki kibazo kiri mu byari mu nzira yo gushakirwa umuti, cyiyongera muri za ntambwe zatewe hubahirizwa amasezerano ya Angola yo muri Kanama 2019, agamije kunga ibihugu byombi.

Perezida Ndayishimiye na we arasaba u Rwanda abasize bakoreye ibyaha mu Burundi, mu gihe Guverinoma y’u Rwanda nayo yagiye igaragaza ko abo icumbikiye ari impunzi, kandi ubusanzwe mu mategeko arengera impunzi azemerera kuba mu gihugu zumva zitekaniyemo. Guverinoma y’u Rwanda iramutse izohereje ku ngufu (zitabyifuza), yaba itubahirije uburenganzira bwazo, bikaba nk’uko byavuzwe kuri Tanzania.

Amagambo ya Museveni yagereranwa no gushaka kwica ku Rwanda burundu, ubusabe bwa Evariste Ndayishimiye bukaba bwagereranwa n’amananiza; byose bikayoyora icyizere Abanyarwanda, Abarundi n’Abagande bari bafite cy’uko bakongera kugenderana, guhahirana no gusabana.

Soma Izindi Nkuru

22 Responses

  1. Amagambo atoroshye ya Museveni na Ndayishimiye ku Rwanda mu cyumweru kimwe
    Politic Niko imera ,ariko ntampamvu nimwe yagombye gutuma umusirikare cg umupolisi arasa umusivire ,hari n’abaraswa bambaye amapingu ariko ugasanga abapolisi bakuru babashyigikira ngo bari bsgiye gucika,ubwo se imyitozo bakora yaba imaze iki?naho guhererekanya abanyabyaha byo hagombye kubahirizwa amategeko mpuzamahanga kuko hari abashimutwa kandi bari bafite ubuhungiro .

    1. Amagambo atoroshye ya Museveni na Ndayishimiye ku Rwanda mu cyumweru kimwe
      Nonese kotwumva ngo urwanda rufite igirikare cyabigize umwuga, kuki batakoresha tactike bize bagafata umufungwa nibakoko abagiyegutoroka kandidoreko abanaboshye amapingu,ahokumurasa? Bigaragarako baba babigambiriyekwica

    2. Amagambo atoroshye ya Museveni na Ndayishimiye ku Rwanda mu cyumweru kimwe

  3. Amagambo atoroshye ya Museveni na Ndayishimiye ku Rwanda mu cyumweru kimwe
    Ndayishimiye se we ko atohereza interahamwe zikambitseyo ndetse yanashyize muri Gouvernement ye kandi zifitemo n’imyanya ikomeye??!!

    1. Amagambo atoroshye ya Museveni na Ndayishimiye ku Rwanda mu cyumweru kimwe
      Kirya abandi cya bakirya kikishaririza….. mureke buriya azashyukwa ndende atere maze Bujumbura ifatwe arebera…… nta mwanya wo gutakaza kunterahamwe twebwe twibereye mu kwisana ibyo bangije nubu bacyangiza….. mureke akomeze amoke.

      1. Amagambo atoroshye ya Museveni na Ndayishimiye ku Rwanda mu cyumweru kimwe
        Abanya rwanda muransetsa kuba mutaza Barundi muteyi kigongwe ntaco mvuze Ndayishimiye we si nkurunziza

      2. Amagambo atoroshye ya Museveni na Ndayishimiye ku Rwanda mu cyumweru kimwe
        Abanya rwanda muransetsa kuba mutaza Barundi muteyi kigongwe ntaco mvuze Ndayishimiye we si nkurunziza

      3. Amagambo atoroshye ya Museveni na Ndayishimiye ku Rwanda mu cyumweru kimwe
        Abanya rwanda muransetsa kuba mutaza Barundi muteyi kigongwe ntaco mvuze Ndayishimiye we si nkurunziza

      4. Amagambo atoroshye ya Museveni na Ndayishimiye ku Rwanda mu cyumweru kimwe
        Abanya rwanda muransetsa kuba mutaza Barundi muteyi kigongwe ntaco mvuze Ndayishimiye we si nkurunziza

    2. Amagambo atoroshye ya Museveni na Ndayishimiye ku Rwanda mu cyumweru kimwe
      Kirya abandi cya bakirya kikishaririza….. mureke buriya azashyukwa ndende atere maze Bujumbura ifatwe arebera…… nta mwanya wo gutakaza kunterahamwe twebwe twibereye mu kwisana ibyo bangije nubu bacyangiza….. mureke akomeze amoke.

    3. Amagambo atoroshye ya Museveni na Ndayishimiye ku Rwanda mu cyumweru kimwe
      Tanga umwanya irimwo interahamwe?

    4. Amagambo atoroshye ya Museveni na Ndayishimiye ku Rwanda mu cyumweru kimwe
      Tanga umwanya irimwo interahamwe?

    5. Amagambo atoroshye ya Museveni na Ndayishimiye ku Rwanda mu cyumweru kimwe
      Maze mwabura ibyomuvumvura mugatukana!! Bakubwiyeseko muburundi harinkambiyitoreyamo interahamwe? Cyangwa urikwihanurira uburyo RED TABARA NA FOREBU biriguhabwa imyitozo ninyenzi,mbabajwe naniyombare! Washutwe none akabajyiye gupfa urwa GIRE MUTEBUTSI na NKUNDABATWARE ntabyiza kagame yaha umuhutu uretse kumushuka agakora yamarakugera kubyiza akamufuninga maze agashyiraho inyenzi. EX BIZIMUNGU

    6. Amagambo atoroshye ya Museveni na Ndayishimiye ku Rwanda mu cyumweru kimwe
      Maze mwabura ibyomuvumvura mugatukana!! Bakubwiyeseko muburundi harinkambiyitoreyamo interahamwe? Cyangwa urikwihanurira uburyo RED TABARA NA FOREBU biriguhabwa imyitozo ninyenzi,mbabajwe naniyombare! Washutwe none akabajyiye gupfa urwa GIRE MUTEBUTSI na NKUNDABATWARE ntabyiza kagame yaha umuhutu uretse kumushuka agakora yamarakugera kubyiza akamufuninga maze agashyiraho inyenzi. EX BIZIMUNGU

  4. Amagambo atoroshye ya Museveni na Ndayishimiye ku Rwanda mu cyumweru kimwe
    Ndayishimiye se we ko atohereza interahamwe zikambitseyo ndetse yanashyize muri Gouvernement ye kandi zifitemo n’imyanya ikomeye??!!

  5. Amagambo atoroshye ya Museveni na Ndayishimiye ku Rwanda mu cyumweru kimwe
    Abakuru b’ibihugu bakwiye kureba igiteza imbere abaturage babyo so s’amakimbirane bafitanye nkabo abaturage imirimo yacu niyo ihangirikira.

  6. Amagambo atoroshye ya Museveni na Ndayishimiye ku Rwanda mu cyumweru kimwe
    Abakuru b’ibihugu bakwiye kureba igiteza imbere abaturage babyo so s’amakimbirane bafitanye nkabo abaturage imirimo yacu niyo ihangirikira.

  7. Amagambo atoroshye ya Museveni na Ndayishimiye ku Rwanda mu cyumweru kimwe
    TUGIYEGUHERA IBUGANDAKUMPAMVUYOKUTUMVIKANA KWABAYOBOZIBACUIMANA.IZABIBAFASHE MOBUMVIKANETUBO NE INZIRA,KANDIMAZE IMYAKA8MUKAMPARA NTAMUNTUNUMWEWADUHOHOTEYE.KEREKABENEWACUBAZANWANATUBIRINIBOBAFUGWA

  8. Amagambo atoroshye ya Museveni na Ndayishimiye ku Rwanda mu cyumweru kimwe
    TUGIYEGUHERA IBUGANDAKUMPAMVUYOKUTUMVIKANA KWABAYOBOZIBACUIMANA.IZABIBAFASHE MOBUMVIKANETUBO NE INZIRA,KANDIMAZE IMYAKA8MUKAMPARA NTAMUNTUNUMWEWADUHOHOTEYE.KEREKABENEWACUBAZANWANATUBIRINIBOBAFUGWA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *