Ku munsi nkuyu 1945: USSR yashinze Leta ya Koreya ya Ruguru

Sangiza iyi nkuru

Uyu munsi ni ku wa Gatandatu tariki ya 8 Kanama1945. Ni umunsi wa 221 mu minsi igize umwaka 2020. Uyu mwaka urabura iminsi 145 ngo ugere ku musozo.

Tariki 8 Kanama 1945, Leta zunze ubumwe z’Abasoviyete zashinze igihugu cya Koreya ya Ruguru nk’igihugu kigendera ku mahame ya gikominizime.

Amateka ya Koreya ya Ruguru

Ubusanzwe Koreya ya Ruguru yitwa Democratic Peoples’s Republic of Korea (DPRK). Ni igihugu kiri hagati y’inyanja y’Iburasirazuba (Japan) n’inyanja y’umuhondo (Yellow Sea). Koreya ya Ruguru ituwe n’abaturage bagera kuri Miliyoni 25. Iki gihugu cyemewe n’Umuryango w’Abibumbye mu 1948 nyuma y’imyaka irenga 2 gishinzwe na Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete ku ya 8 Kanama 1945.

Koreya mu bukoloni bw’Abayapani

Mu mwaka w’1910, u Buyapani bwinjiye muri Koreya. Iki gihe Koreya yari ikiri yose itaracibwamo ibice 2. U Buyapani bwakoronije Koreya mu gihe cy’imyaka 35. Muri iyi myaka 35, yahuriranye n’intambara yiswe “Russo-Japanese war”. Abanyakoreya benshi bakiri bato bahatirwaga kwinjira mu gisirikare, ingabo z’Abayapani zikabashyira imbere ku rugamba kugira ngo babe ari babanza kwicwa. Abagore n’abakobwa b’Abanyakoreya bahindurwaga abacakara b’imibonano mpuzabitsina n’ingabo z’Abayapani.

Mu ntambara ya Kabiri y’Isi, u Buyapani bwohereje ku rugamba ingabo nyinshi zikomoka muri Koreya. Abenshi mu bagiye kuri uru rugamba ntibabashije kugaruka.

Nyuma yo gutsindwa ku Buyapani, Leta zunze Ubumwe z’Abasoviyete na Leta zunze Ubumwe za Amerika bagabanijemo iki gihugu ibice 2. Igice cy’amajyaruguru cyari gishigikiwe na Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete cyahise gihindurwa Leta igendera ku mahame ya Gikominisime. Naho igice cyo mu majyepfo (South Korea) kiba Repubulika ya gikapitarisimi ya Koreya y’Epfo

Repubulika ya Koreya yari ishyigikiwe na Amerika yahawe Syngman Rhee nk’umuyobozi wayo naho Koreya Ya Ruguru ihabwa indwanyi karundura, Kim Il Sung.

Intambara ya Koreya zombi 1950

Mu ntambara y’ubutita, Koreya ya Ruguru itewe inkunga na USSR n’u Bushinwa yagabye igitero kuri Repubulika ya Koreya y’Epfo. Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zahise zijya ku ku ruhande rwa Koreya y’Epfo ziyoboye ingabo zirenga ibihumbi 34 z’Umuryango w’Abibumbye. Mu ntambra yamaze imyaka 2.5, ingabo zirenga miliyoni 2 ku mpande zombi zahasize ubuzima. Mu mwaka w’1953, ibihugu byombi byasinye amasezerano ahagarika intambara.

Kuva iki gihe kugeza n’uyu munsi Imipaka y’ibi bihugu byombi ni yo irinzwe cyane mu Isi, aho buri gihugu gihora cyikanga ko cyaterwa n’ikindi.

Kuva Koreya ya Ruguru yashingwa, yayobowe n’umuryango umwe wa Kim Il Sung. Kim Il Sung yasimbuwe n’umuhungu we Kim Jong Il, Kim Jong Il Na we yasimbuwe na Kim Jong Un.

Ubutegetsi bwa Kim Il Sung

Kim Il Sung ni we wayoboye Koreya ya Ruguru kuva yabona ubwigenge, yashyizeho leta ishingiye ku bwigenge mu bukungu, aho ibikorwa byose bikorwa muri Koreya ya Ruguru bishingiye mu kwihaza no kudakenera ibikorerwa hanze.

Iki gihugu kandi cyashyize imbaraga mu kubika amabanga y’imiyoborere yacyo, ngo atazigera agira aho ahurira n’itangazamakuru mpuzamahanga.

Mu bikorwa byahawe imbaraga ku butegetsi bwa Kim Il Sung harimo uruhande rw’inganda aho, inganda zicura intwaro zashyizwemo mafaranga menshi y’igihugu. Kim Il Sung yubatse igisirikare gikomeye ku buryo mu mwaka w’1980, igisirikare cya Koreya ya Ruguru cyashyizwe ku mwanya wa 8 mu bihugu bifite igisirikare gikomeye ku Isi.

Ubutegetsi bwa Kim Jong Il

Kim Jong Il ni umuhungu wa Kim Il Sung. Yagiye ku butegetsi mu mwaka w’1994 asimbuye se Kim Il Sung wari umaze gupfa azize indwara y’umutima.

Kim Jong Il yatangiriye mu murongo se yari yarasize yise “Songun Chong’chi,” bisobanuye ngo igisirikare mbere ya byose mu gihugu. Kim Jong Il yatangiye ashyiraho Guverinoma yiganjemo abasirikare bakomeye, ibi byaje gutuma ibikorwa byose by’ubukungu bisa naho byibagiranye, hakomezwa gusa igisirikare. Ubukene bwakurukiye ibi byose, inzara itera mu gihugu abantu ibihumbi bicwa n’inzara, abana benshi mu gihugu bahitanwa n’indwara zituruka ku mirire mibi yakurikiye imbaraga z’umurengera kim Jong Il yashize mu gisirikare.

Ubutegetsi bwa Kim Jong Un

Kugeza ubu, Koreya ya Ruguru iyobowe na Kim Jong Un, uyu ni umwe mu gisekuru cya kabiri cya Kim. Kim Jong Un ni umuhungu wa Kim Jong Il. Yagiye ku butegetsi mu mwaka w’2011 asimbuye se wari umaze gupfa. Ku myaka 27 y’amavuko, Kim Jong Un yahawe kuyobora Koreya ya Ruguru, mu by’ibanze yakoze akigera ku butegetsi harimo kwica abo yakekaga ko babangamira umutegetsi bwe. Ku isonga hari Nyirarume.

Kim Jong UN afatwa nk’umyobozi w’ikirenga mu gihugu cye, umunyamideli ukomeye, umuyobozi ugezweho mu muryango wa Kim.

Akimara gufata ubutegetsi, Kim Jong Un yahise atangira kugerageza intwaro kirimbuzi mu kirere cya Koreya ya Ruguru no mu mazi y’inyanja bihana imbibi. Ibi akabikorera hafi y’umupaka wa Koreya y’Epfo.

Guverinoma ya Kim Jong Un yahise ifatirwa ibihano n’Umuryango w’Abibumbye mu 2013. Ho ibi bihano bivuga ko nta gihugu cyose Kim Jong Un yemerewe kugeramo. U Bushinwa ni cyo gihugu cyahise kivuga ko kitazigera na rimwe gishyigikira uwo mwanzuro.

Kuva Koreya ya Ruguru yabona ubwigenge, ni igihugu kiyobowe n’umuryango umwe. Kim Jong Un yahaye umuryango we ubudahangarwa budasanzwe aho nta muntu n’umwe mu gihugu wemerewe kwita umwana we, Kim Jong Il , Kim Il Sung na Kim Jong Un.

Mu bindi, Koreya ya Ruguru nta muntu wemerwa kwiyogoshesha nk’Umukuru w’Igihugu, se, Kim Jong Il cyangwa Sekuru, Kim Il Sung.

Kubona viza yo kujya uri Koreya ya Ruguru, bisaba kubanza gukora ikizamini mu rurimi rw’Ikinyakoreya, aho utsinze neza ari we uhabwa urupapuro rumwemerera kwinjira muri iki gihugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *