Igihugu cya Burkina Faso, umufatanyabikorwa w’abaturanyi, Niger na Mali, mu Ihuriro ry’Ubumwe bw’ibihugu bya Sahel (AES), byose biyobowe n’abasirikare, kuwa Kabiri cyabujije TV5 Monde kongera gukorera mu gihugu.
Kuri uyu wa Gatanu, ushize igihugu cya Niger kiyobowe n’abasirikare kidacana uwaka n’ibihugu byo mu burengerazuba muri iki gihe, cyari cyahagaritse ibitangazamakuru icyenda byo mu Bufaransa bishinjwa gukora inkuru zishobora “guhungabanya umutekano”.
Itangazo ryanyuze kuri televiziyo ya Leta rivuga ko itangazamakuru ryahagaritswe ryakunze gutangaza ibintu “bishobora guhungabanya cyane ituze rusange, ubumwe bw’igihugu, ubumwe bw’abaturage ndetse n’umutekano w’inzego” muri Niger.
Ibinyamakuru byahagaritswe uko ari icyenda ni France 24, Radio France Internationale, France Afrique Média, LSI Africa, AFP (Agence France-Presse), TV5 Monde, TF1 Info, Jeune Afrique na Mediapart.
Ihagarikwa ryahise rishyirwa mu bikorwa “ako kanya” kandi bireba “radio na amateleviziyo, websites n’imbuga nkoranyambaga” z’ibyo bitangazamakuru.
RFI na France 24 byari byarigeze guhagarikwa iminsi micye nyuma ya coup d’Etat yo muri Nyakanga 2023 yazanye abasirikare ku butegetsi.
Mu Kuboza 2024, igitangazamakuru mpuzamahanga cy’Abongereza, BBC, na cyo cyarahagaritswe.


