Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu rubanza rwa Lt. Gen. Philémon Yav Irung imbere y’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare i Kinshasa, Umugenzuzi Mukuru wa FARDC ku itariki 7 Gicurasi yasabiye igifungo cya burundu uyu musirikare mukuru ukurikiranweho icyaha cy’ubugambanyi kubera gukekwaho gukorana n’Ingabo z’u Rwanda mu gihe abamwunganira bemeza ko nta kimenyetso na kimwe gifatika cyamuhamya icyaha gihari.
Intandaro y’uru rubanza ni ubutumwa bugufi bwitwa ko bumaze imyaka ine bwitiriwe umuntu wegereye umujenerali w’Umunyarwanda, James Kabarebe. Icyakora, Gen. Peter Cirimwami, wavuze ko yabonye ubu butumwa muri telefone ya Philémon Yav, amaze umwaka urenga apfuye. Kandi nta bindi bimenyetso bifatika birashyikirizwa urukiko.
Mu rukiko, abunganira Lt. Gen. Philémon Yav biyemeje gukora ibishoboka bakarenganura umukiriya wabo. Kuri Maître Parfait Kanyanga, ngo ibirego umukiriya we aregwa bishingiye cyane ku “gitekerezo cy’ubugambanyi” aho gushingira ku bimenyetso bifatika. Ku bwe, nta mugambi mubisha cyangwa ibimenyetso bikenewe mu kwerekana ibyaha by’ubuhemu byagaragajwe mu Rukiko.
Muri urwo rwegokandi, Maître Carlos Ngwapitshi yabajije ati: “Urubanza nshinjabyaha rutagira ibimenyetso rumaze iki?” Uyu munyamategeko yasabye ko Lt. Gen. Yav yagirwa umwere burundu kubera ko nta bimenyetso bifatika, cyane cyane ko n’inzego z’ubutasi zitashoboye gukura SMS, baheraho bamushinja, muri telefone z’abaregwa, umaze imyaka irenga 4 afunzwe i Kinshasa.
Bashyize imbere amateka y’uregwa
Ubwunganizi bwa Gen. Yav kandi bwashyize imbere amateka ye. Maître Ngwapitshi yemeje ko nta gace na kamwe kigeze gafatwa n’abarwanyi ba M23 mu ntara za Kivu hayoborwa na General Yav, avuga ko ibyo bivuguruza ibirego byose bimushinja kugirana ubufatanye n’umwanzi.
Uyu munyamategeko akomeza avuga ko umukiriya we ahubwo yagambaniwe mu mugambi mubisha wateguwe n’abasirikare bakuru bamwe na bamwe nyuma yo kugirwa Umuyobozi w’Ingabo ushinzwe ibikorwa mu burasirazuba bwa DRC. Ubwunganizi kandi bwibajije niba ubutumwa bwa telefone buvugwa ari ukuri kandi bugaragaza amakenga ku kubura abatangabuhamya bataziguye.


