goumu0fxiaase9n-1884d

Perezida Kagame ari i Nairobi 

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame yageze i Nairobi muri Kenya, aho yitabiriye inama y’ubufatanye bwa Afurika n’u Bufaransa yiswe ‘Africa Forward Summit’.

Ni inama iyoborwa na Perezida wa Kenya, Dr. William Samoei Ruto na Emmanuel Macron w’u Bufaransa.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame ayobora ikiganiro ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rigezweho ririmo ubwenge buhangano (AI), anageze ijambo ku bayobozi b’ibigo byo muri Afurika n’u Bufaransa rijyanye n’ibikorwa by’inganda bitangiza ibidukikije n’ikoreshwa ry’ingufu zidahumanya ikirere.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko iyi nama iganirirwamo amahoro n’umutekano n’uko ibihugu bya Afurika byagera ku mari bikeneye kugira ngo bishyire mu bikorwa imishinga bifite.

Nduhungirehe na we uri i Nairobi, yasobanuye kandi ko abakuru b’ibihugu na za guverinoma baganira ku iterambere ry’ubukungu, ubucuruzi n’ishoramari.

Ibiganiro byose byateganyijwe muri iyi nama biganisha ku guteza imbere Afurika n’ubufatanye bwa Afurika n’u Bufaransa, hashigiwe ku nyungu z’impande zombi.

Iyi nama iraza kwitabirwa n’abantu barenga 4000 barimo abakuru b’ibihugu na za guverinoma barenga 25, abashoramari n’abahanga ibishya. Iraza gutangarizwamo umwanzuro ku hazaza h’ubufatanye bwa Afurika n’u Bufaransa.

Abandi bakuru b’ibihugu bitabiriye iriya nama, barimo Perezida Bola Ahmed Tinubu wa Nigeria, Daniel Chapo wa Mozambique, Brice-Clotaire Oligui Nguema wa Gabon, Mohamed Cheikh Ould El Ghazouani wa Mauritania na Mamadi Doumbouya wa Guinée-Conakry.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Neva uyobora Africa uri he? Iyo wama utamikwa ijambo n’umukongomani nka Tshilombo, gouvernance yawe iba iri ku rwego ruciriritse, igihugu cawe uragikwegera amahano yose abaho, kubera inyungu zawe…..Imana ize ibiguharureko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *