IMG-20260528-WA0001

RSSB Tigers yandikiye amateka imbere ya Perezida Kagame 

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya RSSB Tigers yageze ku mukino wa nyuma wa kamarampaka mu Irushanwa Nyafurika rya Basketball rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, nyuma yo gutungura Al Ahly yo mu Misiri ikayitsinda amanota 106-97.

Hari mu mukino wa ½ cy’irangiza wabereye muri BK Arena, ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 27 Gicurasi 2026. Perezida Paul Kagame ari mu bihumbi by’abawukurikiye.

Umukino watangiye Al Ahly igaragaza imbaraga kurusha RSSB Tigers, ariko uko iminota yagiye yicuma haza kubaho kwegerana mu manota.

Ibi byatumye agace ka mbere karangira amakipe yombi anganya amanota 24.

Mu gace ka kabiri, Oumar Ballo na Craig Randall batangiye gutsindira Tigers amanota menshi, ariko ku ruhande rwa Al Ahly abakinnyi nka Kelvin Murphy na Nuni Omot na bo ntibatanze agahenge. Byatumye igice cya mbere na bwo kirangira amakipe yombi anganya amanota 50.

Ibintu byahindutse mu gace ka gatatu kabanziriza aka nyuma, kuko RSSB Tigers ari bwo yatsinze amanota menshi inashyira ikinyuranyo cy’amanota 16 hagati yayo n’abanya-Misiri.

Muri aka gace, abakinnyi nka Teafale Lenard Jr na Mangok Mathiang bari mu bafashije cyane RSSB Tigers.

Mu gace ka nyuma Al Ahly yakoze iyo byabaga ngo ikuremo ikinyuranyo cy’amanota 16 yarushwaga, gusa birangira RSSB Tigers yari ifite umurindi w’Abanyarwanda bari muri BK Arena yegukanye umukino.

Mu minota ine ya nyuma y’umukino, Nuni Omot ugenderwaho muri Al Ahly yujuje amakosa atanu asohoka mu kibuga, bishyira mu kaga ikipe ye irushwa cyane na RSSB Tigers umukino urangira ari amanota 106-97.

Ni ubwa mbere ikipe yo mu Rwanda yari ibonye itike yo gukina umukino wa nyuma wa BAL iri kuba ku nshuro ya gatandatu.

Umukino wa nyuma biteganyijwe ko uzaba ku Cyumweru tariki ya 31 Gicurasi 2026, ukazahuza RSSB Tigers ikazakina n’ikioe izatsinda hagati ya Petro Atletico de Luanda yo muri Angola na Al Ahly Benghazi yo muri Libya.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *