Mu gihe Polisi y’u Rwanda yizihiza urugendo rw’ imyaka 25, Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Seychelles Commissioner Godfra Hermitte, yiboneye imikorere myiza y’abapolisi bo muri Seychelles barangije amasomo y’icyiciro cya 14 ya ba ofisiye bato ndetse n’abasoje amahugurwa azwi nka Advanced Police Special Forces Course, mbere yo kwakirwa na CG Namuhoranye.

Abo bapolisi kandi bitabiriye imyitozo ihuriweho ya EAPCCO Plus Joint SWAT Training Exercise yabereye mu mu kigo cya Polisi cy’amahugurwa yo kurwanya iterabwoba i Mayange.

Commissioner, Hermitte yanakiriwe na mugenzi we, CG Felix Namuhoranye, mu biganiro byibanze ku gukomeza guteza imbere ubufatanye hagati y’inzego zombi za Polisi, by’umwihariko mu kongerera ubushobozi abapolisi no gukomeza kunoza umwuga w’izi nzego z’umutekano.



