Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko ikipe ya Etoile de l’Est FC ari yo izakina shampiyona ya BK Pro League mu mwaka w’imikino wa 2026-2027, nyuma y’uko Unity FC yari yazamutse mu Cyiciro cya Mbere ariko igasaba kutazitabira iri rushanwa.
FERWAFA mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Gicurasi, yavuze ko iki cyemezo cyafashwe hashingiwe ku mategeko agenga amarushanwa yayo ndetse n’ubusabe bwatanzwe na Unity FC.
Yagize iti: “Hashingiwe ku ngingo ya 10.4 y’amategeko agenga amarushanwa ya FERWAFA, iteganya ko iyo ikipe yazamutse mu Cyiciro cya Mbere ivuye mu Cyiciro cya Kabiri isabye kutazamuka, isimburwa n’ikipe yabaye iya gatatu muri iryo rushanwa, hashingiwe kandi ku mwanzuro wafashwe na Komisiyo y’amarushanwa yateranye ku wa 28 Gicurasi 2026, FERWAFA yemeje ubusabe bwa Unity FC.”
Iri shyirahamwe ryavuze ko kubera iyo mpamvu, Etoile de l’Est FC ari yo igomba gusimbura Unity FC muri BK Pro League y’umwaka w’imikino wa 2026-2027 nk’uko amategeko abiteganya.
Unity FC na Sunrise ni zo zari zatsindiye kuzamuka mu cyiciro cya mbere mu mwaka utaha w’imikino, gusa iriya kipe yari yabaye iya kabiri yagaragarije FERWAFA ko ititeguye gukina icyiciro cya mbere kubera ikibazo cy’amikoro.


