Nyamasheke: Aborozi babuze aho bacururiza inka zabo, batangira kuzigurisha magendu

Sangiza iyi nkuru

Aborozi b’inka bo mu mirenge ya Macuba, Rangiro, Cyato, Karambi, Kirimbi, Gihombo na Mahembe mu karere ka Nyamasheke, baravuga ko nyuma y’amezi abiri n’igice isoko rya Rugali bagurishirizagamo inka zabo rifunze, babuze aho bazigurisha inzara no kubura mituweli birabashoka, abadashoboye kwihangana batangira kuzigurisha magendu aho ngo abamamyi b’abacuruzi bazo babunamaho, bagasaba ko isoko ryazo ryasubiraho n’ingamba zo kwirinda COVID-19 zikomeje.

Abaganiriye na Bwiza.com, bavuze ko ubundi iriya mirenge itezwa imbere n’uko abaturage benshi bayobotse ubucuruzi bw’ibimasa bagura mu bihe by’imvura, ubwatsi buriho bakabyorora, impeshyi yagera bagatangira kubigurisha babyungukamo,hakaba n’ababa bagurishije kawa ku mwero wayo bakayagura ibimasa bagategereza ibihe by’iminsi mikuru ya Noheli n’ubunani bakabyungukamo bitabujije n’ababa babigurisha mu yandi mezi, none aho isoko rya Rugali babijyanagamo rifungiwe bararira ayo kwarika.

Nubwo rifunze ariko, ngo ikibabaje ni uko bamwe mu bacuruzi b’inka bari basanzwe bazihabagurira babasanga mu ngo bakazigura bazihombeje cyane, bakazigurisha n’abacuruzi bazo baturuka mu mujyi wa Rusizi,abo borozi bakagenda bazishoreye ijoro ryose mu nzira z’ibiturage,zigapakirirwa ku Buhinga mu murenge wa Bushekeri muri aka karere, zikajya kugurishirizwa muri Kongo.

Uyu ati’’ Ikiduteye impungenge kurushaho ni uko hari bamwe mu bacuruzi bazo basa n’abaremye isoko rya magendu mu kagari ka Cyimpindu mu murenge wa Kirimbi aborozi bakabasangayo rwihishwa bakabahenda,inka yaguraga 400.000 bakabaha amafaranga 300.000 kandi nta genzura ry’ingamba zo kwirinda COVID -19 riba rihari,abandi bakazitwara ijoro ngo abo banyarusizi bazifate,hakaba n’abacuruzi bajya mu masoko y’inka za Karongi na Ngororero kuko ho arema nta kibazo, bakagura nke bagasorera nyinshi, bagera Nyamasheke izo bahaguze make bakazishyiramo nk’izivuye muri ayo masoko yandi,imisoro yagombaga gusigara Nyamasheke ikigira ahandi.

Yarakomeje ati’’ Ikindi giteye agahinda ni uko hari bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze batangiye gukorana n’abo bamamyi, bakabafasha kuzitambutsa cyangwa abacuruzi bahagarara mu mayira bavuye kugura izo mu tundi turere batangiye gushyira mu modoka izo basize baguze make aha Nyamasheke, bakabwira abo bayobozi ko ari izo bari baguze aho handi, barimo kuzishyira mu modoka neza ariko babiziranyeho, tukibaza niba ubuyobozi bw’Akarere buzi aya manyanga yose ari gukorwa, kandi bafunguye isoko hari uburyo abaturage bazigurisha nk’uko n’ibindi bigurishwa n’ingamba zo kwirinda zigakomeza.’’

Iki kibazo ngo ntigihangayikishije gusa aborozi kuko hari n’amakoperative 3 ahakorera arimo icunga umutekano mu isoko ry’izo nka ryaremaga buri wa gatatu wa buri cyumweru, yabonaga agera ku 200.000 kuri uwo munsi, ishinzwe gushorera izijyanwa ku cyambu zigapakirwa zijyanwa muri Kongo n’iyazipakiraga mu bwato zigenda , zombi zabonaga amafaranga 150.000 buri yose yagiriraga akamaro abanyamuryango bayo bakaba bataka inzara.

Umwe ati’’ Ni ikibazo kiremereye cyane kuko natwe byadukenesheje,ariko kuba aba bazigura magendu nta misoro bishyura, bakunama ku baturage mu buryo buteye agahinda n’uburyo bwo kwirinda COVID-19 bwatumye isoko rihagarara batabwitaho,ayagombaga kuba imisoro akinjira mu mifuka ya bamwe mu bayobozi barara bakorana n’abo bamamyi . Nubwo abanyekongo bataza ariko bakareka abaturage b’ino hagati yabo bakarema isoko ntacyo byatwara.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu,Ntaganira Josué Michel, avuga ko guhagarara kw’iri soko ryagurishirizwagamo inka hagati ya 500 na 700 ku munsi w’isoko,Akarere kakabona imisoro iri hagati ya miliyoni ebyiri n’eshatu uwo munsi,bidatera igihombo aborozi gusa n’amakosa abacuruzi n’abo bayobozi batari inyangamugayo,n’Akarere kahahombera cyane, ariko ko ubwo COVID- 19 yatumye rifungwa igenda igabanuka rishobora gufungurwa vuba.

Ati’’ hari icyizere kuko tugenda dukora n’inama n’abo dukorana tureba uko COVID-19 yifashe mu karere kacu tukabona abaturage barumvise neza ingamba zo kwirinda, tugasaba buri wese kuba yihanganye,abazanamo ibitari byo bakisubiraho batarahanwa bikomeye,kuko uretse na bo n’Akarere karahahombera cyane,ariko icyari ingenzi kwari ukubanza kurinda ubuzima bwabo.’’

Uretse iri soko ry’inka n’amasoko y’andi matungo muri iki gice yarafunzwe,abaturage bagasaba kudohorerwa ngo ukennnye afite iryo tungo rimugoboke.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *