RIB yataye muri yombi uwacuruzaga umuti wa HUUREKA waciwe mu Rwanda
Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwataye muri yombi uwitwa Tuyisenge Jean Claude w’imyaka akurikiranweho icyaha cyo kugurisha no gutanga ibintu bibujijwe mu buvuzi. Tuyisenge Jean Claude w’imyaka 38 y’amavuko akurikiranweho kugurisha amashyirahamwe y’abamotari umuti wo gusukura intoko itujuje ubuziranenge wa ‘HUUREKA hand sanitizer’. Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwatangaje ko aya mashyirahamwe y’abamotari yaguraga uyu muti mu […]
Rwanda: Abanduye Covid-19 biyongereyeho 11

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 13 Kanama 2020 yatangaje ko abantu 11 bagaragayeho icyorezo cya Covid-19 mu bipimo 4756 byafashwe. Mu mujyi wa Kigali habonetse abantu 9 bahuye n’abanduye, Nyamasheke ibonekamo 1, na Rubavu ibonekamo 1. Abamaze gukira Covid-19 bageze ku 1558 barimo 34 b’uyu munsi. Muri rusange, abantu 2200 ni bo bamaze […]
Kigali: Haravugwa abagore bafashwe bari kwiyongeresha ibibuno, amabere n’ibitsina
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 13 Kanama 2020, ku mbuga nkoranyambaga hiriwe hakwirakwira urutonde rw’amazina y’abagore n’abakobwa 15 byavugwaga ko 12 muri bo bafashwe baje gushaka serivisi zo kongeresha no kugabanyisha ibice by’imibiri birimo amabuno, amabere n’ibitsina. Amakuru avuga ko aba bafashwe hagati ya saa 12h00’ na 15h00’, mu mudugudu wa Rwezamenyo, akagari ka […]
Itangazo rya cyamunara y’inzu, harangizwa urubanza rw’ubutane rufite No : RC00110/2019/TB/NZG SENZIZA Aloys yatsinzemo MUKAGATETE Jaqueline
U Rwanda n’u Burundi byemeranyije igihe impunzi za mbere zizatahukira
Inama yahuje intumwa z’ibihugu by’u Rwanda n’u Burundi hamwe n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR ku kibazo cy’impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda zifuje gutaha, yanzuye ko ikiciro cya mbere cy’izo mpunzi kizataha ku wa 27 Kanama 2020. Bwari ubwa mbere u Rwanda n’u Burundi biganiriye ku kibazo cy’impunzi z’Abarundi zimaze imyaka itanu mu nkambi […]
Ku munsi nk’uyu 2004, FNL yateye inkambi y’Abanyamulenge mu Burundi yica 166
Tariki ya 13 Kanama 2004, Abanyamulenge 166 biciwe mu nkambi ya Gatumba, hafi y’umurwa mukuru w’u Burundi. Umutwe wa FNL ni wo wigambye icyo gitero gusa uvuga ko utari ugambiriye kwica abo Banyekongo ahubwo byabaye impanuka. Uwari umuvugizi wa FNL yabwiye itangazamkuru ko kwica abo Banyamulenge byabaye nk’impanuka, kuko bo bari bagamije gutera ikigo cya […]
Uganda: Umuyobozi wa Kisoro yahaye impunzi z’Abanyekongo iminsi 2 yo kuba zasubiye iwabo
Umuyobozi w’Akarere ka Kisoro muri Uganda, Capt. Peter Mugisha yategetse ko impunzi z’Abanyekongo ziri muri aka karere zigomba kuba zazinze ibyazo zigasubira mu gihugu cyazo bitarenze iminsi ibiri uhereye ejo, nyuma y’uko zabwiwe kenshi ko zigomba gutahuka ariko zikabyanga. Capt. Mugisha yavuze ko izi mpunzi zabwiwe ko zigomba kujya gucumbikirwa mu nkambi zagenewe impunzi kuko […]
FC Barcelona yahawe amahirwe yo gusinyisha Cristiano Ronaldo
Inkuru ikomeje kugaruka mu binyamakuru bikomeye byandika Siporo ku mugabane w’u Burayi, iravuga rurahizamu Cristiano Ronaldo yahawe amahirwe yo kwerekeza muri FC Barcelona, ibyatuma ku ncuro ya mbere akinana na Lionel Messi bahora bahanganye. Ni abakinnyi abenshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru bifuje kubona basenyera umugozi umwe nyuma y’imyaka irenga 15 bamaze bahanganye, gusa nta rimwe […]
Florida: Komanda wa polisi yategetse abo ayoboye kutambara udupfukamunwa, uzabirengaho azirukanwa
Komanda wa Polisi mu gace ka Marion muri leta ya Florida, imwe mu zunze ubumwe bw’Amerika, Billy Woods yategetse abo ahagarariye kutambara udupfukamunwa twifashishwa mu kwirinda icyorezo cya Covid-19, uwazabirengaho akazirukanwa. Iri tegeko rya Sheriff Woods rikubiye mu butumwa yageneye abo abuyoboye tariki ya 11 Kanama 2020, abucishije kuri e-mail. Ati: “Itegeko ryanjye rizakurikizwa ubwo […]
Kayonza: Umuyobozi w’ishuri akurikiranweho kwiba ‘Fer à beton’
Kanamugire Pascal wari umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Mukarange Catholique mu karere ka Kayonza, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB we n’abandi bagabo babiri, nyuma yo gufatirwa mu cyuho bagiye kugurisha ibyuma bya Fer á beton zari zigenewe kubaka ibyumba by’amashuri muri gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda. Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya […]
Rayon Sports n’aho yashinga ikipe y’abasaza, sinayijyamo_Migi
Mugiraneza Jean Baptiste bita Migi, yahishuye ko akimara kwirukanwa na APR FC mu mwaka ushize hari abayobozi ba Rayon Sports bashatse ko ajya gukinira ikipe yabo, gusa akabakurira inzira ku murima ahanini bitewe n’umwuka mubi wakunze kugaragara hagati ye n’abafana ba Rayon Sports. Mu mpeshyi y’umwaka ushize ni bwo Mugiraneza wari Kapiteni wa APR FC […]
Abaguze pasiporo mbere ya Kamena 2019 barasabwa gushaka izindi

Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda rwatangaje ko abantu bari baraguze pasiporo z’u Rwanda mbere ya tariki 27 Kamena 2019 basabwa kongera gushaka izindi kuko zigiye guteshwa agaciro zigasimbuzwa Pasiporo z’Afurika y’Iburasirazuba. Itangazo Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka (Immigration and Emmigration) rwasohoye kuri uyu wa Kane tariki 13 Kanama 2020, rivuga ko pasiporo zatanzwe mbere y’itariki […]
U Rwanda n’u Burundi mu nama yiga uko impunzi zacyurwa
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR, ryatangaje ko rigiye guhuza u Rwanda n’u Burundi, kugira ngo impande zose zigire hamwe uko impunzi z’Abarundi zatahuka. Ni nyuma y’aho hazamutse umwuka mubi hagati y’ibi bihugu, bitewe n’ikibazo cy’izi mpunzi zahunze imvururu n’umutekano muke wadutse mu Burundi mu 2015. UNHCR yahaye BBC aya makuru, iki kikaba kiza […]
Urukuta rwa Berlin nk’ikimemenyetso gikomeye cy’Intambara y’Ubutita
Tariki ya 13 Kanama 1961, ni bwo urukuta rw’i Berlin (Berliner Mauer) rwatangiye kubakwa mu mugi rwagati, rugabanya u Budage mo ibice bibiri: Igice cy’Iburasirazuba n’Icy’Iburengerazuba. Nyuma y’Intamabara ya Kabiri y’Isi yarangiye u Budage bwa Hiltler butsinzwe, iki gihe ibihugu byari bikomeye byahisemo kugaba u Budage mo ibice bibiri, buri gihugu kigacunga uruhande rumwe, ikindi […]
Harmonize yahishuye uko Diamond yatumye atandukana n’ikizungerezi, Wolper

Umuhanzi wo muri Tanzania, Rajab Abdul Kahali wamenyekaniye ku izina rya Harmonize yahishuye uburyo Diamond Platinumz bakoreraga mu nzu itunganya umuziki umwe, yatumye atandukana n’umukobwa bakundanaga w’ikizungerezi. Harmonize washinze inzu ye bwite itunganya umuziki yitwa ‘Konde Gang’ yabanje gukundana n’umukinnyi wa filimi wo muri Tanzania, Jacqueline Wolper mbere y’uko abana n’Umutaliyanikazi, Sarah Michelotti. Uyu muhanzi […]
Nyaruguru: Nyuma y’imyaka 7 basaba umuhanda ntibawubone, umuturage yafashe miliyoni ze akora uwa km3

Mayira Claude, umuturage wo mu Mudugudu w’Uwurusugi, Akagari ka Karebe, Umurenge wa Nyabimata, Akarere ka Nyaruguru, yigomwe amafaranga asaga miliyoni 12 (12,000,000 RwF) ahanga umuhanda mushya ureshya na kilometero 3, nyuma yuko abaturage bo mu mudugudu atuyemo bamaze imyaka isaga 7 bawusaba ntibawuhabwe. Ayo mafaranga Mayira avuga ko yayagujije mu bimina abamo no muri SACCO, […]
Ibyo Sankara yavuze ntibyigeze bihungabanya umubano wacu na Zambia_Minisitiri Biruta
Mnisitiri w’Ubuanyi n’Amahanga, Dr. Vincent Biruta yatangaje ko umubano w’u Rwanda na Zambia ugihagaze neza nk’uko wahoze n’ubwo Maj. Nsabimana Callixte ‘Sankara’ yashinje Perezida w’iki gihugu, Edgar Lungu gutera inkunga imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri Biruta yavuze ko ibyo Nsabimana yavugiye mu rukiko rw’i Nyanza […]
Nyamasheke: Aborozi babuze aho bacururiza inka zabo, batangira kuzigurisha magendu
Aborozi b’inka bo mu mirenge ya Macuba, Rangiro, Cyato, Karambi, Kirimbi, Gihombo na Mahembe mu karere ka Nyamasheke, baravuga ko nyuma y’amezi abiri n’igice isoko rya Rugali bagurishirizagamo inka zabo rifunze, babuze aho bazigurisha inzara no kubura mituweli birabashoka, abadashoboye kwihangana batangira kuzigurisha magendu aho ngo abamamyi b’abacuruzi bazo babunamaho, bagasaba ko isoko ryazo ryasubiraho […]