Umuhanzi wo muri Tanzania, Rajab Abdul Kahali wamenyekaniye ku izina rya Harmonize yahishuye uburyo Diamond Platinumz bakoreraga mu nzu itunganya umuziki umwe, yatumye atandukana n’umukobwa bakundanaga w’ikizungerezi.
Harmonize washinze inzu ye bwite itunganya umuziki yitwa ‘Konde Gang’ yabanje gukundana n’umukinnyi wa filimi wo muri Tanzania, Jacqueline Wolper mbere y’uko abana n’Umutaliyanikazi, Sarah Michelotti.
Uyu muhanzi ajya gukundana na Sarah, Wolper yakunze kugirana ibiganiro n’itangazamakuru, avuga ko Harmonize yakunze umuzungu w’umunyamafaranga, uzajya atera inkunga ibikorwa bye by’umuziki.
Mu gihe Wolper yakomeje gusa n’uwegeka amakosa yose kuri uyu muhanzi no gusebya Sarah, Harmonize na we yahisemo kwatura, avuga icyo yapfuye n’uyu mukinnyi wa filimi.
Ingeso ya mbere yatumye Harmonize afata umwanzuro, ngo ni uko Wolper yari umunyabinyoma, kandi akaba yarararikiraga Diamond, ashaka ko baryamana.
Ati: “Ubundi sinkunda kuvuga abagore ariko birandya cyane. Niyemeje gukomeza guceceka ariko uko akomeza gukora za interviews, avuga ko nakunze umuzungu wo kuntera inkunga, birandya. Gusa icyatumye dutandukana, nzi neza ko na we atakizi.”
Harmonize mu nkuru ya Radio Jambo ikorera muri Kenya, yarakomeje ati : « Hari muri Mutarama, turi mu gitaramo kwa Diamond Platinumz, turizihirwa, nta n’isoni afite ashaka gukundana na Diamond (…)abwira Diamond ko azamubyarira umwana w’umuhungu kandi icyo gihe Diamond yari afite umwana umwe, Tiffah.”
Harmonize ati: “Yamubwiye ko nta gahunda afitanye na Harmonize, ati ndi kumwe na we mu buryo bwo kumuba hafi gusa, ndagukunda cyane [Diamond].”
Gusa Harmonize yemeye ko Diamond yamubereye inyangamugayo, amubwira byose Jacquelline Wolper yamubwiye. Ati: “Yampamagaye kuri telefone, ati uze mu rugo nubyuka mu gitondo. Diamond byaramugoye kubimbwira, bisaba ko abanza gusoma ku nzoga kugira ngo abibashe, ambwira ngo umugore wawe ashaka ko dukundana.”
Diamond yameneye ibanga Harmonize, amubwira uburyarya bwa Wolper
Urukundo rwa Harmonize na Sarah rukomeje kogera nyuma y’aho mu mpera za 2019 bakoreye ubukwe mu ibanga. Mu bikorwa byose by’umuziki Harmonize ategura, Sarah agaragaza ko amuri inyuma, agakunda kumwita akazina ka ‘Jeshi’ bisobanuye ‘umusirikare’. Mu bihe bya vuba barateganya kubyara imfura gusa Harmonize mu kiganiro yagiranye na The Citizen TV, yirinze guhishura amatariki.
Harmonize na Sarah babanye neza nyuma yo gukora ubukwe



4 Responses
Harmonize yahishuye uko Diamond yatumye atandukana n’ikizungerezi, Wolper
Harmonize ndamukunda niyihangane azoronka uwundi bizerana
Harmonize yahishuye uko Diamond yatumye atandukana n�ikizungerezi, Wolper
Jeshi ndamukunda numutima yande gose
Harmonize yahishuye uko Diamond yatumye atandukana n�ikizungerezi, Wolper
Jeshi ndamukunda numutima yande gose
Harmonize yahishuye uko Diamond yatumye atandukana n’ikizungerezi, Wolper
Harmonize ndamukunda niyihangane azoronka uwundi bizerana