Rayon Sports n’aho yashinga ikipe y’abasaza, sinayijyamo_Migi

Sangiza iyi nkuru

Mugiraneza Jean Baptiste bita Migi, yahishuye ko akimara kwirukanwa na APR FC mu mwaka ushize hari abayobozi ba Rayon Sports bashatse ko ajya gukinira ikipe yabo, gusa akabakurira inzira ku murima ahanini bitewe n’umwuka mubi wakunze kugaragara hagati ye n’abafana ba Rayon Sports.

Mu mpeshyi y’umwaka ushize ni bwo Mugiraneza wari Kapiteni wa APR FC yirukanwe ari kumwe na bagenzi be 13, nyuma yo kwitwara nabi mu mwaka w’imikino wa 2018/19 warangiye na gikombe na kimwe bahesheje APR FC.

Ni inkuru Migi avuga ko ku giti cye nk’umukinnyi atari yiteze, gusa akemeza ko byari bikwiye bijyanye n’uko APR FC yari yarabahaye buri kimwe ariko bakayitenguha.

Ati: “Ntabwo nari niteguye ko APR ishobora kunyirukana bitewe wenda n’uburyo twabanye, ariko na none ku mutima wanjye nanjye numvaga mfite ideni rya APR; numvaga ndi gushidikanya.”

Akomeza ati: “Season ishize ibyo dusaba byose barabiduhaye, kuduhembera ku gihe, kutuvuza, ariko twebwe nta gikombe na kimwe twayihaye. Urumva y’uko na byo umuntu yarabiteganyaga, ku mutima hariho gushidikanya uvuga uti nta musaruro nayihaye, bagomba kunyigizayo bakazana abandi babona bazabaha umusaruro.”

Migi wemeza ko yamenye amakuru y’uko yirukanwe na APR FC ayabwiwe n’umugore we, Gisa Foster, ahamya ko akimara kwirukanwa muri iriya kipe y’Ingabo z’igihugu yari amazemo imyaka 10 yumvaga ubuzima busa n’aho burangiye.

Ati: “Umudamu wanjye we yumvaga bisa n’aho ubuzima burangiye. Ntitubeshyanye iyo utunzwe n’umupira, ntabwo twagize amahirwe yo kwiga wenda ngo uvuge ngo aha banyirukanye mu mupira nzagenda ntange diplĂ´me yanjye hariya bampe akazi. Byahise biba imibare, ndavuga nti mbigenze nte? Mu mutwe wanjye hazamo guhita ndangiza Kariyeri.”

Mugiraneza Jean Baptiste wari mu kiganiro “Programme Umufana” cya Radio Flash FM, yavuze ko mu gihe yibazaga uko ari buze kubigenza nyuma yo kwirukanwa na APR FC, bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports bamuhamagaye bamusaba kuyisinyira ariko akabyanga.

Ati: “Abayobozi ba Rayon Sports bamwe na bamwe ntashatse kuvuga amazina, barampamagaye barambwira bati Migi urabona APR baragusuzuguye, ngwino muri Rayon Sports. Ndababaza nti se bimeze bite? Bati n’abandi baje: ba Rugwiro, ba Iranzi, ba Imran; bati ngwino rwose ujye mu bandi.”

Mu gihe ataratanga igisubizo ngo umwe mu bayobozi yamubwiye ko baba bamuhaye amafaranga y’u Rwanda 2,000,000 yo kuba arikenuza mbere yo kwerekana icyo ashoboye.

Ati: “N’agasuzuguro n’iki nanjye ndamubwira nti murakoze kuba mwari mumpaye akazi, ariko navuze y’uko njyewe aho gukina muri Rayon Sports muri iyi myaka, kuko abafana bavuze y’uko ndi umusaza…nti aho gukina muri Rayon Sports nasezera. Mu byo natekerezaga nkimara kwirukanwa na APR, Rayon Sports ntabwo yari irimo.”

Migi yemeza ko Rayon Sports ari kipe nziza buri mukinnyi wese yakwifuza gukinira, gusa buryo ki yagiye abana n’abafana bayo agasanga bitakunda ko abana na bo amahoro mu gihe yaba ayerekejemo.

Yunzemo ati: “Ku giti cyanjye ntabwo naba naratukanye nawe, nararwanye nawe ngo nze kukwaka akazi. Oya, nzajya kugasaba ahandi ariko wowe utarimo. Ubwo se Rayon Sports nzayikinira gute? Kereka nishinga ikipe y’abasaza kandi na bwo sinayijyamo.”

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Rayon Sports n’aho yashinga ikipe y’abasaza, sinayijyamo_Migi
    mig ndacyeka yuko nuwaguhamagaye nawe ubwe ubu yigaya kuko,kukubona mubururu numweru ninkokubona ingurube kumugiti

  2. Rayon Sports n’aho yashinga ikipe y’abasaza, sinayijyamo_Migi
    mig ndacyeka yuko nuwaguhamagaye nawe ubwe ubu yigaya kuko,kukubona mubururu numweru ninkokubona ingurube kumugiti

  3. Rayon Sports n’aho yashinga ikipe y’abasaza, sinayijyamo_Migi
    Muraho sincatse kwivuga mutubarize ikigo cyigihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi nubworozi(RAB)Impamvu abakozi banyakabyizi bamaze ameza atatu

  4. Rayon Sports n’aho yashinga ikipe y’abasaza, sinayijyamo_Migi
    Muraho sincatse kwivuga mutubarize ikigo cyigihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi nubworozi(RAB)Impamvu abakozi banyakabyizi bamaze ameza atatu

  5. Rayon Sports n’aho yashinga ikipe y’abasaza, sinayijyamo_Migi
    Ariko ndumva nange ntacyo rayon sports ntacyo yarigukeneyeho cyane,, kuko ahubwo ndumva baragirango bakwifashirize numuryango wawe mubibazo warugize ariko icyerekeranye nu musaruro wo wapi kbsa, gsa urugendo rwiza.

  6. Rayon Sports n’aho yashinga ikipe y’abasaza, sinayijyamo_Migi
    Ariko ndumva nange ntacyo rayon sports ntacyo yarigukeneyeho cyane,, kuko ahubwo ndumva baragirango bakwifashirize numuryango wawe mubibazo warugize ariko icyerekeranye nu musaruro wo wapi kbsa, gsa urugendo rwiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *