Tariki ya 13 Kanama 1961, ni bwo urukuta rw’i Berlin (Berliner Mauer) rwatangiye kubakwa mu mugi rwagati, rugabanya u Budage mo ibice bibiri: Igice cy’Iburasirazuba n’Icy’Iburengerazuba.
Nyuma y’Intamabara ya Kabiri y’Isi yarangiye u Budage bwa Hiltler butsinzwe, iki gihe ibihugu byari bikomeye byahisemo kugaba u Budage mo ibice bibiri, buri gihugu kigacunga uruhande rumwe, ikindi urundi.
Mu 1948 ni bwo ibihugu byatahanyevinsinzi mu ntambara ya Kabiri y’Isi byasinye amasezerano agabanya u Budage mo ibice bibiri. Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibihugu byunze ubumwe (France, Britain) byatwaye uruhande rumwe rw’Iburengerazuba, naho Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete zitwara urundi ruhande rw’iburasirazuba.
Mu kugabanywa kw’izi mpande zombi, u Budage bw’iburengerazuba bwakomeje gutera imbere naho ubw’Iburasirazuba bwari mu maboko y’Abasoviyete buratindahara, kugeza ubwo abaturage bari batuye mu gice cy’Abasoviyete batangira guhungira mu Burengerazuba.
Kuva mu 1948 kugeza mu 1961, abahanga barenga 1000 bo mu Budage bw’Iburasirazuba bahungaga buri munsi bahungiye mu Burengerazuba bagiye gushakayo imirimo iboneye kandi ijyanye n’ubuhanga bari bafite. Ibi byaje kurakaza cyane abategetsi b’Abasoviyete, bahita batanga itegeko mu ngabo ko bahita batangira kubaka urukuta rurerure rubatandukanya n’Uburengerazuba.
Muri Kanama 1961, uwitwa Walter Ulbricht wategekaga u Budage bw’Iburasirazuba yahawe uburenganzira na Minisitiri w’intebe wa USSR, Nikita Khrushchev bwo goresha uko ashoboye kose agakuraho ikintu cyose cyahuza abaturage b’Iburasirazuba nab’Iburengerazuba. Walter icyamuje mu mutwe bwa mbere ni urukuta rurinzwe rwagombaga kubakwa ku mipaka y’ibihugu byombi. Bidatinze ku tariki ya 13 Kanama 1961, ingabo z’u Budage bw’Iburasirazuba zatangiye kubaka urukuta rurerure.
Dore uko urukuta rwari rwubatse
Mu burebure bw’uru rukuta bwanganaga n’ibirometelo 155, mu bugari rwari rufite metero hagati y’6 na 7. Naho mu bujyejuru rwari Metero 3.5 ukongeraho insinga zikata zari hejuru ku rukuta rwose. Mu Murukuta rwa Berlin harimo iminara y’abarinzi yashyirwagamo imbunda zo mu bwoko bwa Machine Gun. Abasikare b’u Budage bw’Iburasirazuba( Volkspolizei ) bahoraga mu minara biteguye kurasa impunzi cyangwa undi wese ugerageza kwinjira mu Burengerazuba anyuze ku rukuta.
Uru rukuta rumaze kuzura, Abadage benshi batangiye gukora imyigaragambyo irwanya ururwanya, ku isonga harimo uwahoze ari Meya wa Berlin itaragabanywa mo kabiri, Willi Brandt. Uyu Brandt yari atuye mu gice cy’Iburengerazuba aho, yanengaga ko ibihugu bya Amerika, u Bufaransa n’u Bwongereza byahagaze bikarebera gusa mu gihe Abasoviyete bubakaga urukuta rugamije gutandukanya Abadage kandi bava inda imwe.
Perezida John Flanklin Kennedy wayoboraga Leta Zunze Ubumwe z’Amerika icyo gihe yatangaje ko bo icyo bashyize imbere zari inyugu z’abatuye Iburengerazuba naho ibyo mu burasirazuba bikamenywa na USSR. Abadage benshi bari batuye mu mujyi wa Berlin y’Iburengerazuba bavumbuye ko Amerika nayo nta terambere yabifurizaga. Ibi byaterwaga n’uko aba baturage abenshi wasangaga banyujije uru rukuta hagati y’urugo n’urundi. Rumwe ari urw’umwana urundi ari urw’umubyeyi. Umwana akaba agiye mu burasirazuba umubyeyi ajya Iburengerazuba.
Abanyamateka benshi bemeza ko uru rukuta rwa Berlin ari cyo kimenyetso kirusha ibindi ubukana cyaranze Intambara y’Ybutita hagati ya USA na USSR.
Mu 1963, Perezida Kennedy yavugiye imbwirwaruhame yise “Ich bin ein Berliner” mu rurimi rw’Ikidage bisobanuye ngo “Ndi umuturage wa Berlin”. Iyi mbwirwaruhame yakanguriraga Abadage bo mu Burengerazuba kwitandukanya n’ibyo barimo bya bagenzi babo urukuta rwashyize mu Burasirazuba.
Iki gihe kandi yategetse ko Ubujyejuru bw’urukuta rwa Berlin bwogerwa bugera kuri metero 7. Ibi byasaga naho bikuyeho inzozi za bamwe bifuzaga gutoroka bajya gusura imiryango yabo yasigaye mu kindi gihugu.vKugeza mu 1989, Abadage byasaga n’aho bamaze kwemezwa ko batandukanye.
Tariki ya 9 Ugushyingo 1989, igitekerezo cyo gukuraho urukuta cyongeye kugaruka mu Badage, maze bahurira hamwe impande y’urukuta bose (Uburengerazuba n’uburasirazuba). Bakimara kwegera uru rukuta bahise batangira kurwurira bagerageza gusanga bagenzi babo ku rundi ruhande, abandi nabo batangira kurwangiza.
Biturutse ku bwinshi bwabo, abasirikare b’Iburasirazuba barindaga uru rukuta babuze uko babarasa, abaturage batangira kurucanaho ibiturika kugeza rurimbutse rwose.
Tariki ya 3 Ukwakira 1990, Hasinywe icyiswe “Treaty of Reunification” hagati y’u Budage bw’Uburengerazuba n’u Budage bw’Iburasirazuba, ibihugu byombi byongera kuba igihugu kimwe nk’uko byahoze.


