Tariki ya 13 Kanama 2004, Abanyamulenge 166 biciwe mu nkambi ya Gatumba, hafi y’umurwa mukuru w’u Burundi. Umutwe wa FNL ni wo wigambye icyo gitero gusa uvuga ko utari ugambiriye kwica abo Banyekongo ahubwo byabaye impanuka.
Uwari umuvugizi wa FNL yabwiye itangazamkuru ko kwica abo Banyamulenge byabaye nk’impanuka, kuko bo bari bagamije gutera ikigo cya gisikare cyari hafi y’inkambi ya Gatumba bakikanga abasirikare b’u Burundi bagatangira kurasa batazi neza ibyo barasa.
Ijwi rya Amerika ryatangaje ko nyuma y’iminsi itatu, abantu bagera ku 2000 bitabiriye umuhango wo kubaherekeza. Barimo uwari Perezida w’u Burundi, Domisiyani Ndayizeye, na Visi Perezida wa Congo Azarias Rubewa.
Azarias Ruberwa na we ukomoka mu bwoko bw’Abanyamulenge yabwiye abitabiriye uwo muhango ko atumva impamvu abateye bahisemo kwica Abanyamurenge mu gihe abo mu bundi bwoko bari kumwe batagize icyo babatwara.
Prezida Domisiyani Ndayizeye yavuze ko abakoze ayo mahano bari bagamije kubangamira amahoro no gusubiza igihugu mu ntambara. Mu muhango wo gushyingura abo banyekongo, hari abandi Banyamurenge bakora igisa n’imyigaragambyo basaba leta y’u Burundi n’Umuryango w’Abibumbye ko ubwo bwicanyi bwafatwa nka Jenoside.
Abazize ubwo bwicanyi bose bashyinguwe hamwe mu mva rusange mu gace ka Gatumba. Leta ya RD Congo yari yemeje ko aho bashyinguye ari iby’agateganyo, bazajyanwa gushyigurwa muri Congo gusa kugeza n’ubu ni ho bakiruhukiye.


