whatsapp_image_2020-08-12_at_12.45.31.jpg

Nyaruguru: Nyuma y’imyaka 7 basaba umuhanda ntibawubone, umuturage yafashe miliyoni ze akora uwa km3

Sangiza iyi nkuru

Mayira Claude, umuturage wo mu Mudugudu w’Uwurusugi, Akagari ka Karebe, Umurenge wa Nyabimata, Akarere ka Nyaruguru, yigomwe amafaranga asaga miliyoni 12 (12,000,000 RwF) ahanga umuhanda mushya ureshya na kilometero 3, nyuma yuko abaturage bo mu mudugudu atuyemo bamaze imyaka isaga 7 bawusaba ntibawuhabwe.

Ayo mafaranga Mayira avuga ko yayagujije mu bimina abamo no muri SACCO, akaba asaba ubuyobozi ko bumwunganira, bugakora ikiraro kiri ku kagezi ka Nyiragase kibahuza n’akagari ka Mushungero, ugakomeza ukagera ku kigo nderabuzima cya Nyabimata.

whatsapp_image_2020-08-12_at_12.45.31.jpg

Mayira avuga ko imbarutso yo kwiyemeza kuwukora yavuye ku mpanuka umusaza w’imyaka isaga 80 yagiriye mu kayira kanyura iruhande rw’icyayi cye akikubita mu mugina, agapfa. Avuga kandi ko nyuma yo guhinga icyayi ku buso bwa hegitari zisaga 8, bimugora kukigeza ku ruganda kuko abasoromyi bacyikorera ku mutwe kuko nta modoka ihagera.

Mayira yagize ati: “Urupfu rw’uwo musaza rwabaye imbarutso. Nahise mbwira abatuye mu isibo yanjye ko tugiye gukora umuhanda kandi ko nzabaha akazi nkabahemba. Bahise bemera. Abari bahafite ubutaka barabwigomwa ariko nishyura ibikorwa byarimo. Ubu rero aho nagejeje ni ho ubushobozi bwanjye bugarukira. Ndasaba ko ubuyobozi bwadufasha gukora ikiraro kugira ngo umuhanda ukomeze ugere ku kigo nderabuzima.”

whatsapp_image_2020-08-12_at_12.48.14.jpg

Umuhanda Mayira yakoze kugeza ku gateme
Umuhanda Mayira yakoze kugeza ku gateme

Mayira Jean Claude n’abakozi be basarura icyayi

Ibyo kandi byemezwa n’abandi baturage barimo Mukamanzi Marie Louise watanze metero 7 kuri 4 z’ubutaka, Ayirwanda Julienne na Nzaramyimana Callixte bakoze umuhanda. Bavuga ko basabye umuhanda kuva mu 2013 ntibawubone kuko bababwiraga ko batuye mu manegeka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyabimata, Rudasingwa Aphrodis, avuga ko uwo muhanda koko wari ukenewe. Yagize ati: “Ni umuhanda wari ukenewe kuko kuhagera byasabaga kuzenguruka iminota 40 n’imodoka.Turashimira umuturage wacu ubwitange yagize. Mu kwezi kumwe turaba dukoze ikiraro ku buryo imodoka yahanyura. ” Kuba abaturage bari barasabye uwo muhanda kuva mu 2013 ntibawuhabwe, Gitifu Rudasingwa avuga ko uwo muhanda utari mu byihutirwa abaturage bagaragazaga.

Mayira Jean ni umugabo wubatse w’imyaka 40 y’amavuko. Nyuma yo kubona ko ibijumba n’ibigori yahingaga nta musaruro bimuha, yiyemeje guhinga icyayi. Magingo aya icyo cyayi kimuha buri kwezi amafaranga y’u Rwanda akabakaba 300,000 Frw. Muri uyu mwaka, Mayira yatangiye kandi mitiwele (mutuelle de santé) abaturage 105 batishoboye bo mu mudugudu we. Umuhanda yatangiye kuwukora kuwa 28 Gicurasi awusoza kuwa 7 Kanama 2020.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Nyaruguru: Nyuma y’imyaka 7 basaba umuhanda ntibawubone, umuturage yafashe miliyoni ze akora uwa km3
    Uku ni ugukunda igihugu…ubwitange bukomeye.Amahirwe masa mu mishinga ye.

  2. Nyaruguru: Nyuma y’imyaka 7 basaba umuhanda ntibawubone, umuturage yafashe miliyoni ze akora uwa km3
    Uku ni ugukunda igihugu…ubwitange bukomeye.Amahirwe masa mu mishinga ye.

  3. Nyaruguru: Nyuma y’imyaka 7 basaba umuhanda ntibawubone, umuturage yafashe miliyoni ze akora uwa km3
    Leta nimuhembe,binyuze kuli buyobozi bw’Akarere.Aba nibo dukeneye ureke babandi birirwa biba Leta cyangwa bakubita abaturage.Rwose Leta nimuhembe bikomeye.Mayor wa Nyaruguru,rwose muhembe.

  4. Nyaruguru: Nyuma y’imyaka 7 basaba umuhanda ntibawubone, umuturage yafashe miliyoni ze akora uwa km3
    Leta nimuhembe,binyuze kuli buyobozi bw’Akarere.Aba nibo dukeneye ureke babandi birirwa biba Leta cyangwa bakubita abaturage.Rwose Leta nimuhembe bikomeye.Mayor wa Nyaruguru,rwose muhembe.

  5. Nyaruguru: Nyuma y’imyaka 7 basaba umuhanda ntibawubone, umuturage yafashe miliyoni ze akora uwa km3
    Very Impressed! Abaturage nka Mayira bakunda igihugu pe! Birakwiye ko Leta itekereza ku buryo bwa Motivation kugirango bibatere ishema, kandi n’abandi babonereho. Igihugu cyacu kigize abaturage bagira ishyaka ry’ibikorwa rusange u Rwanda Rwaba Paradizo.

  6. Nyaruguru: Nyuma y’imyaka 7 basaba umuhanda ntibawubone, umuturage yafashe miliyoni ze akora uwa km3
    Very Impressed! Abaturage nka Mayira bakunda igihugu pe! Birakwiye ko Leta itekereza ku buryo bwa Motivation kugirango bibatere ishema, kandi n’abandi babonereho. Igihugu cyacu kigize abaturage bagira ishyaka ry’ibikorwa rusange u Rwanda Rwaba Paradizo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *