Nta muntu n’umwe mu bakurikiranira hafi politiki wigeze atekereza ko ikiganza cya Donald Trump n’ubunini bw’igitsina byahinduka ingingo yo kugenderaho mu kwiyamamaza mu matora ya perezida yo mu 2016, ariko byarabaye bikozwe n’uwari Senateri wa Florida, Marco Rubio, ubu akaba ari umuntu wegereye Trump mu butegetsi bwe.
Hari mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare mu 2016, ubwo Rubio wari uhatanye na Trump mu gushaka umukandida uzahagararira ishyaka ry’Abarepubulikani, yatukaga Trump avuga ko uyu munyemari waje kuba umunyapolitiki afite “ibiganza bito” ndetse anashaka kugaragaza ko ibyo binafite icyo bivuze ku bindi bice by’umubiri wa Trump.
Mu gihe benshi banenze Rubio kuba yaratesheje agaciro impaka za politiki mu gihugu, yireguye asobanura impamvu yabikoze igihe Steve Inskeep wa NPR yabazaga Rubio niba na we yatangiye kwitwara nka Trump, nk’uko bamwe babivuze, ariko arabihakana.
Ntibyarangiriye aho ariko kuko Marco Rubio yakomeje kugaba ibitero bikaze kuri Donald Trump agaruka ku biganza bye nyuma y’uko Trump na we yari amaze kumwita “little Rubio” cyangwa ka “Rubio gato”, maze undi mu gusubiza avuga ko Trump ari muremure kumurusha, ariko afite ibiganza bito bitajyanye n’indeshyo ye.
Arangije arimo kumwenyura Rubio akomeza agira ati: “Kandi muzi ibyo bavuga ku bagabo bafite ibiganza bito”. Byatumye abari bateraniyeho baturika baraseka kandi bari mu kiganiro mpaka Trump ahari akorwa n’isoni.
Nyuma yo gufata ka ‘pause’ gato, Rubio yongeyeho ati: “Ntabwo wabizera”, maze imbaga yari aho irongera ikoma amashyi menshi.
Marco Rubio yakomeje agaragaza ko Trump ntacyo azageza kuri Amerika. Ati: “Donald TTrump ntabwo agiye kongera kugira Amerika igihangange, ahubwo agiye kugira Amerika orange,”
Aya magambo yavugiwe muri Kaminuza ya Salem, muri Virginia, aho imbaga y’abasore n’inkumi bavuzaga induru kandi bishimye kuri buri murongo w’igitero Rubio yagabaga kuri Trump. Byari impinduka zigaragara mu mvugo ugereranyije no mu gitondo cy’uwo munsi, ubwo Rubio yahagarikaga ibitero bye kuri Trump kugira ngo yibande ku masezerano ye y’ubucuruzi ataragezweho no kutagira politiki zifatika agaragaza.
Ariko muri rusange, kwari ugukomeza kw’ingamba nshya za Rubio zo kwibasira uwo bari bahanganye, yatangije umunsi umwe mbere y’ikiganiro mpaka cyabereye muri Texas kandi bikomeza kwiyongera mu cyumweru cyose.
Rubio yise Trump “con man” cyangwa “Umutekamutwe” ushaka gukorera abatora b’Abanyamerika “uburiganya bukomeye butigeze bubaho mu mateka ya politiki ya Amerika”, maze akomeza amugabaho ibitero ku masezerano ye y’ubucuruzi ataragezweho no kutagira imigambi ya politiki ifatika.
Rubio yakomeje gusebya Trump cyane cyane ku kuntu yasaga, aho ngo Trump uruhu rwe rwari rurimo kugenda rwirabura abwira abatora ko “agomba kurega uwabikoze ibyo bintu isura ya Trump.” Bukeye bwaho nyuma y’ikiganiro mpaka, Rubio yabwiye imbaga y’abantu i Dallas ko Trump yari arimo “gushonga” mu gihe cy’akaruhuko mu kiganiro mpaka, kandi yasabye indorerwamo ndende, wenda kugira ngo arebe niba “ipantaro ye yatose.”
Wumvise iri hangana ryabaye hagati y’abakandida babiri ubu bari mu buyobozi bukuru bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ushobora kwibaza ukuntu Trump yaje gufata icyemezo cyo kugira umuntu wamwibasiye aka kageni umunyamabanga wa leta ushinzwe ububanyi n’amahanga, ndetse n’umujyanama mu by’umutekano, ariko na none bikakwereka ko nk’uko bikunze kuvugwa, nta mwanzi cyangwa inshuti ihoraho muri politiki ahubwo hahoraho inyungu.


