Imikino ya gicuti mpuzamahanga ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru, Amavubi, yari gukinira i Marrakech muri Maroc muri uku kwezi yasubitswe nk’uko bitangazwa n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA).
FERWAFA ivuga ko yagejejweho ubutumwa n’ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Maroc (FRMF) buyimenyesha ko “iyo mikino itemewe kubera impamvu z’umutekano”.
Amakuru amwe avuga ko FRMF yafashe icyo cyemezo nk’ingamba yo kwirinda ubwandu bw’ikiza cya Ebola mu gihe icyo cyorezo kitaragaraga mu Rwanda.
Ebola yamaze kugaragara mu bihugu bituranye n’u Rwanda, muri Repubilika ya Demokarasi ya Congo aho yiganje, ndetse no muri Uganda.
Biravugwa ko icyo cyemezo cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Maroc kireba n’andi makipe y’ibihugu yari yitezwe gukinirayo, arimo nk’u Burundi, Tanzania, Uganda na Madagascar.
Abakinnyi b’iyi kipe, itozwa n’Umwongereza Stephen Constantine, ni bamwe mu bari bamaze kuhagera.
FERWAFA ivuga ko ubu imyiteguro y’Amavubi yo gushaka itike yo kuzakina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika cy’ibihugu (AFCON/CAN) cya 2027 “ikomeje nk’uko byari biteganyijwe”, umwiherero w’iyi kipe ukaba ukomereje i Cairo mu Misiri kuva kuri uyu wa Kane kugeza ku wa Kane w’icyumweru gitaha.
Biteganyijwe ko u Rwanda ruzakina umukino wa gicuti na Comores ku wa Gatandatu, ndetse na Tanzania ku wa Kabiri, ku itariki ya 9 Kamena 2026.
Mu mikino yo gushaka itike ya CAN 2027, u Rwanda ruri mu itsinda K ruhuriyemo na Cap-Vert, Liberia na Mali.


