Mu mateka y’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose, ibikorwa by’ubutasi byagize uruhare rukomeye mu kugena icyerekezo cy’urugamba.
Bike nka ‘Operation Mincemeat’ ni byo byamamaye. Iyi Operasiyo ni umugambi wateguwe n’inzego z’ubutasi z’u Bwongereza mu 1943, wakoresheje umurambo w’umuntu wapfuye kugira ngo uyobye ubutegetsi bw’aba Nazi bwari buyobowe na Adolf Hitler.
Umugambi wo kurinda ibanga ry’igitero cya Sicily
Mu mpeshyi ya 1943, ingabo z’Abanyamuryango (Allies) zari zimaze kwirukana ingabo z’Umuryango wa Axis muri Afurika y’Amajyaruguru, zitegura gutera ikirwa cya Sicily kugira ngo zibone inzira yo kwinjira mu Butaliyani.
Ariko ikibazo cyari uko Abadage bashoboraga kumenya aho igitero kizagabwa maze bakahohereza ingabo nyinshi.
Ni bwo abakozi b’ubutasi b’Abongereza, barimo Ewen Montagu na Charles Cholmondeley, batekereje umugambi udasanzwe: Gukoresha umurambo ufite inyandiko z’impimbano kugira ngo uyobye Abanazi.
Umurambo wahinduwe umusirikare!
Abateguye uwo mugambi bahisemo umurambo wa Glyndwr Michael, umugabo w’Umunya-Wales wapfiriye i Londres nyuma yo kurya uburozi bw’imbeba.
Bamuhimbiye umwirondoro mushya bamwita “Major William Martin”, umusirikare wa Royal Marines.
Bamushyizeho ibyangombwa byinshi byari bigamije gutuma uwo mwirondoro usa n’uw’ukuri, harimo indangamuntu ya gisirikare, amafoto y’umukunzi we w’umuhimbano, inyandiko z’amabanki, amatike ya sinema n’amabaruwa bwite.
Icy’ingenzi kurushaho ni uko bamushyizeho inyandiko za gisirikare z’ibanga zerekanaga ko ‘Allies’ bateganya gutera u Bugereki na Sardinia, aho kuba Sicily.
Uko Hitler yashutswe
Ku wa 29 Mata 1943, uwo murambo wajugunywe hafi y’inkombe za Espagne, igihugu cyavugaga ko nta ruhande kibogamiyeho ariko kikagirana umubano wa hafi n’Abadage.
Nk’uko Abongereza bari babyiteze, inyandiko zageze mu maboko y’ubutasi bw’Abanazi.
Amakuru y’amacurano yaje kugera no kuri Hitler ubwe, ahita yemera ko igitero gikuru kizagabwa mu Bugereki no kuri Sardinia.
Ibyo byatumye yimurira ingabo n’ibikoresho bya gisirikare muri ibyo bice, asiga Sicily idafite ubwirinzi buhagije.
Ku wa 10 Nyakanga 1943, ingabo z’ibihugu byishyize hamwe (Allies) zagabye igitero muri Sicily zisanga ubwirinzi bw’Abadage n’Abataliyani butari ku rwego bari biteze.
Mu minsi mike, icyo kirwa cyarafashwe, ibintu byihutisha ugusenyuka k’ubutegetsi bwa Benito Mussolini.
Igikorwa cyahinduye amateka!
Abahanga mu mateka y’intambara bafata Operation Mincemeat nk’imwe mu migambi y’ubutasi yagenze neza kurusha indi yose mu mateka ya gisirikare.
Yafashije kugabanya igihombo cy’ingabo z’Abanyamuryango no kwihutisha ifatwa rya Sicily.
Iki gikorwa cyerekanye ko intambara itarwanwa gusa n’amasasu, ibifaru cyangwa indege, ahubwo ko amakuru, amayeri n’ubutasi bishobora guhindura amateka y’urugamba.
Ni yo mpamvu bamwe bavuga ko “umurambo umwe wakoze ibyo ingabo ibihumbi zitari kubasha gukora.”
Inkuru yakomeje kuba icyamamare!
Nyuma y’intambara, ibanga rya Operation Mincemeat ryaje kujya ahagaragara, ryandikwaho ibitabo byinshi ndetse rinakorerwa filime yitwa Operation Mincemeat.
Uyu munsi, rikomeje kwigishwa nk’urugero rwiza rw’uburyo ubutasi bushobora guhindura icyerekezo cy’amateka.


