maxresdefault (2)

RDC: Lt Gen Rwibasira wayoboraga amashuri ya gisirikare yakuwe ku mirimo ye

Sangiza iyi nkuru

Lt. General Rwibasira Ruyumbu Obed w’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo yahagaritswe ku mirimo ye yo kuba Komanda w’amashuri ya gisirikare y’Igisirikare cya Congo.

Nk’uko bigaragara mu nyandiko y’Umugaba Mukuru wa FARDC, Lt. Gen. Rwibasira yasimbuwe na General Major Kalonda Famba Kaf.

“Nyuma y’inyandiko yerekeye ihagarikwa rya Lt. Gen. Rwibasira Ruyumbu Obed, Komanda w’amashuri ya gisirikare, mugizwe komanda w’amashuri ya gisirikare by’agateganyo kugeza igihe hazatangirwa amabwiriza mashya. Ndabasaba rero gukorana gukunda igihugu ku buryo muzagera ku byo umukuru w’igihugu abitezeho,” ibi ni ibyatangajwe n’Umugaba Mukuru wa FARDC, Lt. Gen Banza Mwilambwe Jules yemeza ishyirwaho rya General Major Kalonda Famba Kaf.

Gen Obed RWIBASIRA yabaye umuyobozi w’akarere ka 34 ka gisirikare ka FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru, kandi yabaye umuyobozi w’akarere ka 5 ka gisirikare ka FARDC muri Kasai nk’uko tubikesha Kivu Morning Post.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *