20260609_091137

Col. Rugabo wa Twirwaneho yahishuye amayeri bakubitishije abarimo FARDC na FDNB

Sangiza iyi nkuru

Colonel Rugabo Fidèle uri mu basirikare bakuru b’umutwe wa Twirwaneho bamaze igihe bahanganiye n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Congo Kinshasa mu misozi miremire ya Kivu y’Amajyepfo, yasobanuye ko mbere y’uko we na bagenzi be birukana ingabo za Leta mu gace ka Mikenke babanje kuzirasaho baturutse mu bice byinshi.

Ku wa Mbere tariki ya 8 Kamena ni bwo Twirwaneho ifatanyije na AFC/M23 bigaruriye Mikenke, nyuma y’amezi atatu igenzurwa n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa.

Col. Rugabo yasobanuye ko mbere yo kwisubiza kariya gace, ingabo za Leta zigizwe na FARDC, Abarundi, abacanshuro n’indi mitwe izifasha ku rugamba ari bo babanje kubashotora, mu mirwano yanakoreshejwemo za drone z’intambara.

Yagize ati: “Ingabo za Leta zirimo FARDC, ingabo z’u Burundi, ingabo z’Abazalendo, FDLR, aba P5, aba-Hiboux (ingabo zidasanzwe za RDC), aba GR (abajepe) n’abandi bose bifatanyije na bo bagabye ibitero ku ngabo zacu ziri mu nkengero za Mikenke. Murabizi ko Mikenke-Centre ntayo twari dufite, ariko na none zikomeje gufunga kugira ngo uriya mwanzi adakomeza yerekeza mu baturage.”

Rugabo yavuze ko nyuma yo guterwa hakoreshejwe za drone n’ingabo nyinshi zo ku butaka zashakaga kwerekeza mu duce twa Kalingi na Gahwera, byabaye ngombwa ko Général de Brigade Charles Sematama uyobora ingabo za Twirwaneho mu misozi miremire aziha amabwiriza yo kwivuna umwanzi zikamurasa.

Yavuze ko mu mayeri yakoreshejwe harimo kurasa umwanzi bamuturutse mu bice byinshi.

Ati: “Ubu tuvugana reka tubwire abantu ko ‘Mikenke yabaye tombé (yafashwe)’. Byabaye ngombwa ko ingabo zacu zimurasa (umwanzi), inyinshi zaturutse uruhande ruturuka Rurunda, abandi bazamukira za Dohoko, abandi bazamukira Kalingi, abandi bazamuka muri Etavi, tumurasa duturutse impande zose tumucamo ibice bibiri.”

Rugabo yavuze ko umwanzi wa mbere wiganjemo Mai-Mai nyuma yo kuraswa yahunze yerekeza muri Gipupu, mu gihe ikindi gice cyahungiye ahazwi nko kuri Antène ariko na ho kikaza kuhavanwa, ku buryo bahunze bagana mu duce twa Rwitsankuku, Mikarati no mu mashyamba.

Uyu musirikare yashimangiye ko we na bagenzi be batazakomeza kurebera ko ingabo za Leta zitera abaturage buri munsi, ko ahubwo bagomba guhaguruka bakivuna umwanzi.

Yunzemo ati: “Igihe kizagera iyi Minembwe bayikumbure, bitari urukumbuzi rw’isi. Ni urukumbuzi rw’amaraso rwo kugira ngo babone abo bica, ariko ibyo ntibazasubira kubibona.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *