Abacanshuro b’Abanya-Colombia boherejwe ku rugamba rwa Minembwe bavuye i Kalemie

Mu gihe imirwano ikomeje gukaza umurego mu bice bya Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo, amakuru agera kuri BWIZA yemeza ko abacanshuro 33 bakomoka muri Colombia boherejwe muri aka gace baturutse mu mujyi wa Kalemie, mu rwego rwo guha umusada ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Congo. Aya makuru aje nyuma y’uko ku wa Mbere […]

Mwarimu warwanye n’umunyeshuri arafunzwe

Polisi ya Ghana yatangaje ko yataye muri yombi mwarimu wo ku Ishuri rya Nyinahin Catholic Senior High School, nyuma y’amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza akubita umunyeshuri w’umukobwa. Aya makuru yemejwe ku wa 9 Kamena 2026 na Daniel Fenyi, ushinzwe itumanaho mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi muri Ghana (GES), wavuze ko iperereza ku byabaye ryatangiye. […]

Israel yishe 8 muri Libani mu gihe Trump avuga ko amahoro na Iran yegereje

Nibura abantu umunani bishwe mu gitero Israel yagabye mu mujyi wa Tyre uherereye mu majyepfo ya Libani, mu gihe Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko ibiganiro by’amahoro hagati ya Amerika na Iran bigeze ku musozo kandi ko amasezerano ashobora gusinywa mu minsi mike iri imbere. Ku wa 9 Kamena 2026, […]

Urukiko rwanzuye ko Yampano ajyanwa i Mageragere

Umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi mu muziki nyarwanda nka Yampano, agomba kujya gufungirwa muri gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere, nyuma y’umwanzuro w’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko afungwa by’agateganyo iminsi 30. Kuri uyu wa Kabiri ni bwo Urukiko rwasomye umwanzuro ku rubanza ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo. Ni umwanzuro wagombaga gusomwa mu cyumweru gishize, ariko uza […]

Masisi: Ibitero bya FARDC byahitanye umusaza n’umwana w’imyaka 13

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 9 Kamena 2026, saa 01:05 za mu gitondo, ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa zagabye igitero ku gace gatuwe cyane ka Gasenyi, muri Teritwari ya Masisi. Iki gitero cyahitanye umusaza w’imyaka 80 n’umuhungu w’imyaka 13. Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na AFC/M23, ngo abandi baturage benshi bakomeretse, mu gihe […]

Inyoni zirikinisha

Ubushakashatsi bushya bwakozwe n’inzobere zo muri Kaminuza ya Lancashire n’iya Oxford mu Bwongereza bwerekanye ko inyoni zimwe na zimwe zirimo kasuku, ibishuhe, dendo n’inkoko zigira imyitwarire yo kwikinisha, kandi ko ari ibintu bisanzwe biboneka haba ku nyoni zororerwa mu ngo ndetse no ku ziba mu gasozi. Abashakashatsi bakoze ubushakashatsi ku moko y’inyoni 120 basanga iyi […]

Nyaruguru: Kubura amacumbi i Kibeho byatangiye kuvugutirwa umuti mu mishinga mishya ya hoteli

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru bufatanyije n’abikorera baho, batangiye kuvugutira umuti ikibazo cy’amacumbi cyakunze kugaragara ku butaka butagatifu bwa Kibeho, biciye mu mishinga ya hoteli ziri kubakwa. Nyaruguru ni akarere gasurwa n’abantu benshi buri mwaka ahanini kubera ubukerarugendo bushingiye ku mabonekerwa yabereye i Kibeho. N’ubwo bimeze bityo ariko, i Kibeho ari na ho hafatwa nk’umujyi wa […]

RDC: Ihuriro C64 riravuga ko ryamaze gukusanya ibimenyetso bishinja Tshisekedi

Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 8 Kamena, umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri RDC, Delly Sesanga, mu kiganiro kuri Space ya X cyateguwe n’umunyamakuru Stanis Bujakera, yagize icyo avuga ku bijyanye n’isubikwa ry’itangwa ry’ikirego ihuriro C64 riteganya kurega umukuru w’igihugu, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bashinja gukorera coup d’etat Itegeko Nshinga. Sesanga yemeza ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi […]

Col. Rugabo wa Twirwaneho yahishuye amayeri bakubitishije abarimo FARDC na FDNB

Colonel Rugabo Fidèle uri mu basirikare bakuru b’umutwe wa Twirwaneho bamaze igihe bahanganiye n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Congo Kinshasa mu misozi miremire ya Kivu y’Amajyepfo, yasobanuye ko mbere y’uko we na bagenzi be birukana ingabo za Leta mu gace ka Mikenke babanje kuzirasaho baturutse mu bice byinshi. Ku wa Mbere tariki […]

Amashusho y’urukozasoni ya Kirabo yayasabiye imbabazi

Umunyamideli w’Umunya-Uganda, Kisitu Kirabo, yasabye imbabazi abantu bose bababajwe cyangwa bahungabanyijwe n’amashusho ye bwite yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga mu buryo atigeze yemera. Mu butumwa yashyize hanze, yavuze ko ayo mashusho yafatiwe ahantu hihariye kandi atari agamije ko ajya ku karubanda. Yagaragaje ko kuba yarasakajwe byamuteje agahinda, isoni n’ihungabana, ndetse bikagira ingaruka ku muryango we, inshuti […]

Trump, Iran na Kongere: Intambara ya Politiki Yatangiye i Washington

Mu gikorwa cyafashwe nk’igihombo gikomeye cya politiki kuri Perezida wa Amerika, Donald Trump, mu cyumweru gishize Inteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu yatoye umwanzuro ugamije kugabanya ububasha bwe bwo gukomeza ibikorwa bya gisirikare muri Iran atabanje kubihererwa uburenganzira na Kongere. Uyu mwanzuro watowe n’abadepite 215 bawushyigikiye, mu gihe 208 bawurwanyije. Abadepite bane bo mu Ishyaka ry’Aba-Republicains […]

Gatanya hagati ya Skol na Rayon Sports

Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye rwa SKOL Brewery Ltd ndetse n’umuryango wa Rayon Sports, batangaje ko amasezerano yo gutera inkunga iriya kipe bari bamaze imyaka 12 bafitanye yamaze kurangira. Mu tangazo rihuriweho n’impande zombi ryasohotse ku wa 8 Kamena 2026, SKOL yemeje ko ariya masezerano yarangiye nyuma yo kugera ku musozo w’igihe yari yarasinyiwe. Uru ruganda […]

Ubuhuza bwa Afurika bwerekanye imbogamizi zikomeye ziri kubuza RDC kugira amahoro

Ku wa Mbere tariki ya 8 Kamena 2026, i LomĂ© muri Togo habereye inama yo ku rwego rwo hejuru yayobowe na Perezida wa kiriya, Faure Essozimna GnassingbĂ©, mu rwego rwo kurebera hamwe intambwe zimaze guterwa kugira ngo amahoro mu burasirazuba bwa Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo aboneke. Iyi nama yahuje abahuza bashyizweho n’Umuryango wa Afurika […]

ICC: Umushinjacyaha Mukuru Karim Khan yirukanwe ku nshingano ze

Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), Karim Khan, yahagaritswe ku mirimo ye kandi bihita bitangira kubahirizwa nk’uko urwego nyobozi rw’urukiko rwatangaje ku wa Mbere mu masaha akuze. Ihagarikwa rya Khan rije nyuma y’amezi 18 y’iperereza ryakozwe ku nkuru z’umuntu umwegereye wamushinje imyitwarire y’ubusambanyi. Mu kugira icyo bavuga kuri iki cyemezo abunganira Khan bavuze ko “kinyuranyije […]

Hatangiye umwiherero wo gusuzuma ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu ngabo

Ingabo z’u Rwanda (RDF), Urwego rushinzwe uburinganire n’ubwuzuzanye bw’ abagore n’ abagabo mu Ngabo z’igihugu batangije umwihererero w’iminsi itatu, ufite insanganyamatsiko igira iti: “Iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire no guteza imbere ubwuzuzanye mu Ngabo z’u Rwanda.” Uyu mwiherero urimo kubera mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’u Rwanda  i Gako mu Karere ka Bugesera, ukaba wahuje Ofisiye n’abandi […]

Umusifuzi mu Gikombe cy’Isi yirukanwe akigera muri Amerika

Umusifuzi wo muri Somalia, Omar Abdulkadir Artan, byari biteganyijwe ko azitabira Igikombe cy’Isi cya 2026, gitangira kuri uyu wa Kane utaha, yasubijwe inyuma akigera ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kuri uyu wa Mbere ushize, umuyobozi muri Somalia yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, ko Abdulkadir yasubijwe inyuma agikandagira ku butaka bwa Amerika. Impamvu […]