Mu gihe imirwano ikomeje gukaza umurego mu bice bya Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo, amakuru agera kuri BWIZA yemeza ko abacanshuro 33 bakomoka muri Colombia boherejwe muri aka gace baturutse mu mujyi wa Kalemie, mu rwego rwo guha umusada ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Congo.
Aya makuru aje nyuma y’uko ku wa Mbere tariki ya 8 Kamena, AFC/M23 na Twirwaneho bemeje ko byafashe agace ka Mikenke, kamwe mu duce dufatwa nk’ingirakamaro mu misozi ya Minembwe, nyuma yo guhangana n’ingabo za FARDC, iz’u Burundi, abarwanyi ba Wazalendo na FDLR.
Amakuru yizewe avuga ko aba bacanshuro bageze muri Minembwe bafite ibikoresho bya gisirikare birimo za drone.
Bivugwa ko bafite inshingano yo kurinda Point-Zéro, agace k’ingenzi gaherereye mu misozi ya Fizi, kakaba isangano ry’amayira yerekeza mu bice bitandukanye birimo umujyi wa Uvira mu majyaruguru ashyira uburasirazuba, Mikenke na centre ya Minembwe mu burengerazuba, Fizi na Baraka mu majyepfo.
Ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa rikagenzura kuva muri Werurwe.
Koherezwa kw’aba bacanshuro bavuye i Kalemie bije mu gihe impande zihanganye zikomeje kongera imbaraga ku rugamba rwo mu misozi miremire.
Amakuru ava ku rugamba kandi avuga ko ku wa Mbere hari izindi ngabo zaturutse i Bujumbura mu Burundi zamaze kugera muri kariya karere, kugira ngo zifashe ingabo za FARDC n’abo bafatanyije mu guhangana na AFC/M23 na Twirwaneho.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Kamena, AFC/M23 yatangaje ko ingabo zihanganye na yo zakomeje kugaba ibitero mu bice birimo Mikenke, zikoresheje imbunda ziremereye, ingabo ziri ku butaka ndetse n’ibitero byo mu kirere bikorwa na za drone zo mu bwoko bwa KT-6.
Umuvugizi w’uyu mutwe, Lawrence Kanyuka, ku rubuga rwe rwa X yatangaje ko ibitero nk’ibyo byanagabwe mu tundi duce two mu misozi miremire turimo Bidegu, Rugezi na Gakenke.
Ku ruhande rwa FARDC, ivuga ko ku wa Mbere tariki ya 8 Kamena “ihuriro rigizwe na RDF, AFC/M23, Twirwaneho na RED Tabara” ryagabye ibitero rikoresheje drone ku bice bitandukanye no ku birindiro byayo biri mu Mikenke, mu misozi miremire ya Fizi naUvira.
Iki gisirikare cyavuze ko ibyo bitero byateje igihombo kirimo impfu n’iyangirika ry’ibintu, cyamagana ibyo cyise ibitero bishya bikomeje gushyira abaturage bo muri kariya karere mu bibazo by’umutekano.


