Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 9 Kamena 2026, saa 01:05 za mu gitondo, ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa zagabye igitero ku gace gatuwe cyane ka Gasenyi, muri Teritwari ya Masisi. Iki gitero cyahitanye umusaza w’imyaka 80 n’umuhungu w’imyaka 13.
Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na AFC/M23, ngo abandi baturage benshi bakomeretse, mu gihe umudugudu wasahuwe ku buryo bugaragara n’abagize igisirikare cya Congo.
Kuri uyu wa Kabiri kandi, saa kumi n’imwe za mu gitondo, ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa zakajije umurego mu bitero byagabwe icyarimwe byibasiye uduce twa Gakenke, Bidegu, Rugezi, na Mikenke.
Ibi bitero birimo gukorwa hifashishijwe imbunda ziremereye, ingabo zirwanira ku butaka, ndetse n’ibitero by’indege bya drone za kamikaze na KT-6.
Ibisasu n’amarorerwa byibasira abaturage b’abasivili byari bikomeje ubwo hatangazwaga aya makuru kuri uyu wa Kabiri nyuma ya saa sita nk’uko itangazo rikomeza rivuga.
AFC/M23 iributsa ko, inshuro nyinshi, yamenyesheje Abanyekongo ndetse n’Umuryango Mpuzamahanga ibyo bitero bigabwa ku baturage b’abasivili, ndetse ikongera gushimangira ko yiyemeje kurengera no kurinda abaturage b’abasivili ndetse n’umutungo wabo.


