1200px-gowy-icaro-prado_1598016559625.jpg

Umuntu n’Imana rwambikanye; Amaherezo yabaye ayahe?

Sangiza iyi nkuru

Ikiremwamuntu cyahawe ubushobozi bwo gutegeka ibindi biremwa, byaba ibihumeka n’ibidahumeka. Gusa bitewe n’iterambere kigenda kigeraho, hari ubwo cyumva bidahahije, aho kigatangira gutegura ibitarabaho, ibyo twakwita iby’indengakamere.

Kigerageza kubikora (ibisa no gushoza urugamba ku murwanyi utoroshye na gato, rukambikana), yewe kikabona ko biri hafi gutungana ariko amaherezo bikarangira bipfuye, hakaba ubwo nacyo kibigendeyemo, hamwe ‘umutego mutindi ushibukana nyirawo’.

Abasobanukiwe Bibiliya, bazi uburyo Abanyababiloni bagerageje kubaka umunara wa Babel (bigaragara mu Itangiriro 11:1-9) wagombaga gukora ku ijuru, bakagera ku Mana gusa amaherezo yabasobanyirije indimi, bituma batumvikana umugambi wabo urapfa kuko “Ntibyari mu bushobozi bwa kamere muntu”.

Akarorero ku munyabugeni w’Umugiriki, Deadalus

Hifashishijwe urubga rwa Wix rukora rwakoze ubusesenguzi ku migirire ya Deadus, n’ibitabo birimo: The Icarus Deception; How High Will You Fly? cya Seth Godin na ‘The Greek Myths’ cya Robert Graves.

Mu bihe bya kera by’Abagiriki bivugwa ko habayeho umugabo witwa Deadakus n’umwana we witwaga Icarus. Ubwo Icarus yavukaga, ise Deadalus yafatwaga nk’umunyabugeni w’umuhanga, uhanga udushya. Yari umubaji w’ibishushanyo bitandukanye mu murwa wa Athens ya kera.

Yakoze igishushanyo cy’inzu ya mbere y’ubwiherero ndetse n’indiba y’urubyiniro (dance floor). Yabazaga kandi ibishushanyo abantu bakagira ngo bifite ubuzima.

N’ubwo yari umuhanga kandi akemerwa cyane n’ab’iwabo, Deadalus yumvaga ubwo bumenyi yabugira wenyine, kandi yagiraga ishyari. Yari afite impungenge ko mwishywa we na we wabyirukanye ubuhanga, ashobora kuzamurya isataburenge, maze ahitamo kumwica.

Deadalus akimara kwica mwishywa we, yahawe igihano yirukanwa muri Athens maze ajya muri Crete gusa kubera ko byari bizwi ko ari umuhanga w’akataraboneka, Umwami wa Crete witwaga Minos yamwakiranye yombi, amuha inshingano zo kuba umujyanama tekiniki mu ngoro ye.

Deadalus yakomeje kunguka ubuhanga mu bikorwa bye by’ubugeni, akajya abariza ibikomangoma by’umwami Migos ibishushanyo bimeze neza nk’ibihumeka. Yahanze ubwato n’ibibugize bituma budatwarwa n’umuyaga.

Yashatse kurenga ubumuntu

Uyu mugabo yabaye umuhanga bigera aho yumva ko hari ubushobozi bwa muntu agomba kurenga. Ngo ubu bushobozi buke ni bwo butandukanya abapfa ndetse n’Imana, we yashatse kugera ku bwo Imana ifite.

Byapfiriye aha ngaha; Umwamikazi wa Minos yari yaravumwe n’ikigirwamana Poseidon azira gukunda imfizi yari yaratuwe umwami. Uyu mwamikazi yasabye Deadalus ko yamufasha gutereta iyi mfizi, maze na we arabimwemerera.

Deadalus yabaje igishushanyo cy’inka mu giti, iki cyagaragaraga neza nk’inka nzima, ku buryo iyi mfizi y’i Bwami yacyitiranyije. Uyu mwamikazi yagiye kwihisha muri iki gishushanyo, yiringanizamo neza neza, maze imfizi iturutse inyuma, imutereramo inda, abyara icyimanyi cy’umwana cyakwitwa ‘umuntu-nka’ cyangwa ‘inka-muntu’.

Umwami Minos yamenye amafuti Deadalus yakoze, maze amushinja kubigiramo uruhare runini, ikintu umwami yafashe nk’ikizira mu buzima bwa muntu.

Nk’igihano, Umwami Minos yategetse Deadalus kubaka igisa n’umunara kirekire cyane mu kirwa. Uwari gushyirwa hejuru y’uyu munara, ntiyashoboraga kubona uburyo acika. Ubwo uyu munara wari urangiye, Umwami Minos yategetse Deadalus n’umuhungu we, Icarus kuwujya hejuru, aho bagombaga kuhaba ubuzima bwabo bwose.

Ntibyabujije Deadalus gushaka kwagura imbago z’ubuhanga bwe

Bwa buhanga Deadalus wari ufungiwe ku munara yarabugumanye, atangira gutekereza uburyo we n’umuhungu we bazabasha kwivana aho ngaho. Yatekereje ko uburyo bwo gucika bwashoboka gusa ari uko baguruka, kandi ubusanzwe bizwi ko umuntu ataguruka kuko nta mababa agira, ahubwo bikorwa n’ibiguruka ndetse n’ibigirwamana cyangwa Imana gusa.

Yatekereje gukoresha amababa yari yaraguye hejuru kuri uwo munara, ndetse n’ibishashara (wax) maze atangira kubiteranya. Yakoze amababa abiri abiri, (amwe ye n’andi y’umuhungu we). Arangije gukora aya mababa, yabwiye Icarus ati: “Kugurukira hafi y’inyanja, biratuma amababa yawe ajya mu mazi maze bitume akuremerera, bikugore kuguruka. Nugurukira hafi y’izuba nabyo biratuma ibishashara byawe biyaga, bitandukane n’amababa, biratuma umugambi wo gucika unanirana.”

Icarus yasabwe kugurukira mo hagati, ntiyegere inyanja ndetse ntiyegere n’izuba, byombi babyumvikanaho maze we na se batangira kuguruka. Bari babaye aba mbere bapfa kandi batari ibiguruka babashije kuguruka.

Icarus yaryohewe no kubona aguruka mu kirere, maze atangira kwiyumva nk’Imana. Deadalus yitegerezaga umuhungu we n’uburyo akomeje kwiyumva ko ari mu munyenga, bimutera ubwoba. Ubwo Icarus yatangiye kuzamuha hejuru cyane, arenga ku mpanuro se yari yamuhaye, abona nta kindi yamukorera.

Uyu mwana yasatiriye izuba, rishongesha bya bishashara maze arahanuka. Ibi byagaragaje ko ibyo Deadalus yatekereje bitashoboka, kuko umuntu upfa atashobora kubaho mu buzima nk’ubw’imana. Amaherezo Icarus yarapfuye, Deadalus we birangira yicujije kuba yaragize imitekerereze ndengakamere ya muntu.

1200px-gowy-icaro-prado_1598016559625.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *