Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 10 kirangira tariki ya 16 Kanama 2020. Cyari icya 33 cy’umwaka w’2020 ni cyo twamenyeyemo amakuru atandukanye ajyanye na politiki, ububanyi n’amahanga,… nk’ubwo abayobozi batatu bari barakuwe muri guverinoma, Perezida Kagame yongeye kubagirira icyizere abaha abaha izindi nshingano, Minisiteri y’Uburezi imara amatsiko abibaza ku hazaza h’uburezi muri Covid-19.
Abayobozi batatu bahoze muri Guverinoma, bongeye kugirirwa icyizere
Aba barimo Ambasaderi Olivier Nduhungirehe wari warakuwe ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, ushinzwe EAC, tariki ya 9 Mata 2020. Uyu yahawe inshingano zo kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bw’Ubuholandi.
Uwacu Julienne wabaye Minisitiri w’Umuco na Siporo na we yagaruwe mu mirimo, agirwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ikigega cya leta gifasha abarokotse jenoside yakorewe abatutsi batishoboye, FARG.
Mutsindashyaka Theoneste wari umaze igihe kirekire akuwe ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye na we yongeye kugirirwa icyizere, agirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Congo/Brazzaville.
Icyizere cyo gufungura amashuri gikomeje kuyoyoka
Minisitiri w’Uburezi, Dr. Uwamariya Valentine kuri uyu wa 15 Kanama 2020 yagaragaje ko gufungura amashuri bikiri kure, bitewe n’imibare y’abandura icyorezo cya Covid-19 ikomeje kwiyongera. Uyu muyobozi yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yafunze amashuri iki cyorezo ari bwo kikigera mu gihugu, ati: “Ntitwaba twarafunze indwara itarakomera ngo dufungure imibare yiyongereye.”
Dr. Uwamariya ariko yavuze ko n’ubwo imibare yiyongera, ibikorwa byo kubaka ibyumba by’amashuri n’imyiteguro yo gusubukura amasomo bizakomeza, gutangira bikazagenwa n’icyo raporo ya Minisiteri y’Ubuzima izaba igaragaza. Ni mu gihe kandi ku rundi ruhande, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi, Dr. Ndayambaje Irenee yavuze ko mu gihe amasomo azaba asubukuwe, abanyeshuri bose bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya barya ku bigo bigaho.
Depite Mukabunani ati: “Ntiwatanga ireme ry’uburezi ku bana b’abandi mu gihe abawe birukaniwe Minerval
Depite Mukabunani Christine uhagarariye ishyaka rya PS Imberakuri mu Nteko ishinga amategeko yagaragaje impungenge ku burezi butangwa n’abarimu bahembwa umushahara w’intika ntikize. Yagaragaje ikibazo cya mwarimu uhembwa amafaranga y’u Rwanda 45000 ku kwezi, yerekana ko ashingiye ku biciro ku masoko, aya mafaranga ntacyo yamara. Yarebye ku ruhande rw’abarimu bahembwa uyu mushahara nabo bafite abana bohereje ku ishuri, birukanwa bitewe no kubura amafaranga (minerval).
Ni bwo yavuze ati: “Ntibishoboka ko watanga ireme ry’uburezi ku bana b’abandi mu gihe uzi neza ko abahwe birukaniwe kubura amafaranga y’ishuri.”
U Rwanda n’u Burundi byarahuye, bishaka igisubizo cy’impunzi z’Abarundi zishaka gutaha
Nyuma y’aho impunzi z’Abarundi ziba mu nkambi ya Mahama zirenga 300 zandikiye Perezida Evariste Ndayishimiye uyoboye u Burundi, abahagarariye ibi bihugu byombi bahujwe n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, HCR, bakoze inama yifashishije ikoranabuhanga. Bemeje ko icyiciro cya mbere cy’izi mpunzi kizataha tariki ya 27 Kanama 2020.
Impamvu hashyizweho iyi tariki nk’uko Elise Villechalane uhagarariye HCR mu Rwanda yabitangaje, ni ukugira ngo u Burundi bube butegura aho buzakirira izi mpunzi zahunze mu 2015.
MU MUKINO
Icyumweru cy’amarira ku makipe nka FC Barcelona na Manchester City
Ikipe yo muri Esipagne, FC Barcelona yari yageze mu mikino ya kimwe cya kane cy’irangiza muri UEFA Champions League, yahuye na Bayern Munich yo mu Budage. Abadage batunguye Abesipanyolu bayobowe na Lionel Messi n’imvura y’ibitego 8 kuri 2 gusa, ubu umukino iyi kipe itsinzwemo ibitego byinshi nyuma y’imyaka ikabakaba 60 ishize.
Ikipe ya Manchester City yo mu Bwongereza nayo yakinaga na Olympique Lyonnais yo mu Bufaransa. Abongereza nabo bari bashingiraga ku cyizere cy’abarimo rutahizamu Raheem Sterling n’umutoza Pep Guardiola bakubiswe ibitego 3 kuri kimwe, urugendo rwabo rugana ku gikombe rurangirira aho ngaho. Iyi mikino yose iri kubera muri Portugal, ikaba ifite umwiharimo wo kuba nta mukino wo kwishyura (second leg) uzongera kubaho.
Kuri uyu wa 16 Kanama kandi, Manchester United yo mu Bwongereza yasezerewe we Seville FC yo muri Esipanye ku bitego 2-1. Ni umukino wari ugeze kuri 1/4 cy’irangiza mu irushanwa rya UEFA Europa League.
MU MYIDAGADURO
Abantu 9 bafatiwe kwa Miss Vivine biteretse amacupa y’inzoga, we yisobanura ko bamugendaho
Abantu 9 bari mu rugo rwa Miss Uwizeye Vivine wigeze kwandura icyorezo cya Covid-19, bafashwe biteretse amacupa, bajya kurazwa muri Sitade ya IPRC Kigali nk’abandi bose baba batubahirije amabwiriza kwirinda iki cyorezo, gusa tariki ya 10 Kanama 2020, uyu mugore wigeze kwegukana ikamba rya Nyampinga munini yavuze ko hari abantu bamugendaho, avuga ko abo bantu 9 bari bamusuye bagiye kumuremera kuko yari arwaye. Ikindi kandi ngo Miss Vivine yari yahawe uruhushya rwanditse n’Umukuru w’Umudugudu wa Ihuriro atuyemo, mu Murenge wa Gatenga w’Akarere ka Kicukiro.
Uwo munsi kandi ni bwo Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddy Boo ku mbuga nkoranyambaga, yanditse asaba Polisi y’u Rwanda impamvu yinjira mu mazu y’abantu ikabasaka nta rupapuro rubiyemerera (search warrant) ifite. Bwarakeye bivugwa ko iki cyamamare cyatawe muri yombi, gusa cyo cyageze ubwo kibinyomoza. Hari amakuru kandi yatangajwe avuga ko Shaddy yaba yabeshyeye Polisi, amaherezo y’inkuru ze aba ayo ngayo.
Kuri uyu wa 15 Kanama kandi, Miss Mwiseneza Josiane wabaye Nyampinga w’u Rwanda wakunzwe n’abafana mu 2019, yambitswe impeta n’umukunzi we bateganya kuzarushinga. Uyu muhango wabereye muri imwe mu mahoteli yo mu mujyi wa Musanze.


