Ubujura bukomeye bwabaye mu mateka y’Isi

Sangiza iyi nkuru

Abakunzi ba filimi bazi iyitwa ‘La Casa de Papel’ cyangwa se ‘Money Heist’ isobanuye ngo ‘Ubujura bw’Amafaranga’ igaragaramo ubujura bwa Banki y’Igihugu. Abajura bayobowe n’uwitwa ‘Professor’ w’umuhanga mu by’ikoranabuhanga, bibamo amafaranga miliyari 200 z’amadolari y’Amerika. Ibyabaye muri iyi filimi ni umukino ariko ugaragaza ukuri kw’ibiba mu bujura bukorerwa mu ma banki.

Ku Isi habaye ubujura bukomeye cyane kuva ubwo amafaranga atari yakabayeho, amabuye y’agaciro ari cyo cyakwitwa ifaranga ry’icyo gihe. Abajura bagabaga ibitero ahantu nk’i Bwami, ku mutware cyangwa undi mutunzi, bakamwiba zahabu, diyama, imiringa n’ibindi bifite agaciro gahambaye.

Waba uzi ko kuri iyi Si, abajura bigeze guterura amafaranga arenga miliyoni 920 z’amadolari y’Amerika? Mwamenye se ko umuhungu wa Saddam Hussein na we yagaragaye mu bujura nk’ubu bwo guterura aka kayabo?

Ubujura bwibwemo ibifite agaciro ka miliyari imwe y’amayero (ingana na 1,144,774,345,515.3 Rwf) ni bwo buhambaye cyane mu mateka y’Isi. Aka kayabo k’amafaranga gakabakaba kimwe cya gatatu cy’ingengo y’imari ya leta y’u Rwanda y’uyu mwaka mushya wa 2020/2021, kuko ni tiliyari 3.2457 z’amafaranga y’u Rwanda (€2,835,231,251.2). Ibi bisobanuye ko uwayiba muri iki gihugu, yaba ahungabanyije bikomeye ubuzima bwacyo bw’umwaka wose.

Ubwo bujura ni ubu bukurikira twabonye twifashishije imbuga nka The Telegraph, Money Wise n’izindi:

Dresden Green Volt Museum, mu Budage

Tariki ya 25 Ugushyingo 2019, itsinda ry’amabandi ryinjiye mu ngoro ndangamurage ya Dresden Green Volt mu Budage, ryibamo ibikoresho bihenze cyane bikoze muri diyama bifite agaciro ka miliyari imwe y’amayero. Mu byibwe harimo inkota yiswe ‘Diamond Rose’ irabagirana mu ibara ry’ubutare bwa Diyama (Diamond). Kugeza ubu biracyari amayobera ku buryo aba bajura bashoboye kumena ibirahura by’amadirishya ndetse bakangiza n’ibikoresho byakabaye bitanga impuruza kugira ngo bafatwe.

Ubujura bwa Banki Nkuru ya Iraq

Mu 2003 ubwo muri Iraq hari haburaga umunsi umwe ngo intambara itangire, Perezida Saddam Hussein yohereje umuhungu we Qusay Hussein hamwe n’amakamyo atatu manini kuri Banki Nkuru y’Igihugu. Yamwandikiye sheki ya miliyari y’amadolari y’Amerika, yitwaza ko agiye kuyahunza abanzi. Abasirikare ba Amerika bagiye gusaka mu ngoro ya Saddam, basanga agera kuri miliyoni 650,000,000 z’amadolari y’Amerika ahishe mu nkuta zayo. Andi mafaranga $350,000,000 yakomeje kuburirwa irengero.

Ubujura bwo mu ma banki menshi ku Isi

Itsinda ry’abajura mu by’ikoranabuhanga (hackers) bo mu Burusiya, hagati y’umwaka wa 2014 na 2016 ryibye amafaranga $650,000,000 mu mabanki atandukanye ku Isi yose, binjiye muri ‘système’ zazo. Aba bajura bibye muri banki zirenga 100 mu bihugu 30, biciye mu kuyobya amafaranga yayo, bakayiyoherereza kandi kugeza ubu ngo nta n’umwe urafatwa.

Isabella Stewart Gardener Museum

Iyi ngoro ndangamurage iherereye mu mujyi wa Boston muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yagabweho igitero n’abajura babiri bari bambaye imyenda y’abapolisi, tariki ya 18 Werurwe 1990. Abo bagabo bafashe abarinzi barabazirika, barangije biba bisanzuye. Bibye ibikoresho by’ubugeni bigera muri 13, byose hamwe bifite agaciro ka miliyoni 500 z’amadolari y’Amerika. Kugeza ubu ntabwo ibi bikoresho biramenyerwa irengero, ubuyobozi bw’iyi ngoro bwiyemeje guha uzatanga amakuru yatuma biboneka, miliyoni 10 z’amadolari y’Amerika.

Muri Banki ya Dar es Salaam

Mu 2007, muri Banki ya Dar es Salaam Bank iherereye mu mujyi wa Baghdad muri Iraq, hibwe amafaranga agera kuri miliyoni 282 z’amadolari y’Amerika. Abarindaga iyi banki ni bo baketsweho ubu bujura. Abo kandi ngo bari bafitanye gahunda n’abapolisi n’abasirikare bo muri uyu mujyi ku buryo bagiye babaha inzira bagatambuka nta kibazo. Irengero ry’aya mafaranga ntiramenyekana.

Antwerp Museum mu Bubiligi

Tariki ya 15 n’iya 16 Gashyantare 2003, abajura bagabye igitero ku ngoro ndangamurage ya Antwerp mu Bubiligi, bahiba za diyama, imiringa, zahabu n’ibindi by’agaciro. Ibi byose byabariwe mu gaciro karenga miliyoni 100 z’amadolari y’Amerika. Ababikoze barafashwe ndetse barafungwa gusa ibyinshi byibwe ntibiraboneka.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Ubujura bukomeye bwabaye mu mateka y’Isi
    Mu Rwanda naho ngo baherutse kuhiba $ 20k.muge mutubwira nibyo mu rwanda nibyo tuba dukeneye .Mutugiriye neza mwajya mutugezaho ibihano baba bafatiye abo bajura naho kutubwira icyaha ntimukurikirane ngo mutugezeho nibihano bafatiwe ntacyo bimaze.

  2. Ubujura bukomeye bwabaye mu mateka y’Isi
    Mu Rwanda naho ngo baherutse kuhiba $ 20k.muge mutubwira nibyo mu rwanda nibyo tuba dukeneye .Mutugiriye neza mwajya mutugezaho ibihano baba bafatiye abo bajura naho kutubwira icyaha ntimukurikirane ngo mutugezeho nibihano bafatiwe ntacyo bimaze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *