Nyamasheke: Yafashwe urugo rwe yaruhinduye akabari maze ashaka guhangana n’inzego z’umutekano

Sangiza iyi nkuru

Umugabo witwa Sebazungu Manassé w’imyaka 46 y’amavuko, utuye mu mudugudu wa Mpishyi, akagari ka Mataba, mu murenge wa Shangi mu karere ka Nyamasheke kuri uyu wa 17 Kanama yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano ubwo basangaga iwe yarahahinduye akabari n’abantu banywa, igihe akibazwa impamvu ahindura akabari inzu atuyemo n’umuryango aho kubasubiza agafata amabuye agatangira kuyatera inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano ashaka guhangana na zo.

Nk’uko Umukuru w’umudugudu wa Mpishyi, Nyiransengiyumva Monique yabitangarije Bwiaz.com, ngo byabaye mu ma saa tanu y’igitondo kuri uyu wa 17 Kanama ubwo hamenyekanaga amakuru ko uyu mugabo ubusanzwe udacuruza yatangiriye ubucuruzi bw’urwagwa mu rugo rwe muri iyi minsi ndetse hari n’abantu benshi bari kuhanywera, inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano zijyayo, zisanga koko inzu yuzuye abayinyweragamo batabashije kumenya umubare kuko bamwe baciye mu gikari bakiruka.

Akomeza avuga ko uyu Sebazungu Manassé na we wari ufite icupa ry’inzoga mu ntoki yarisohokanye, bamubajije impamvu inzu abanamo n’umugore we n’abana 6, y’imbaho y’ibyumba 4 na salo gusa igice kimwe agihindura akabari, bamubwiye ko mu gushaka kubyoroshya bamuca amande y’amafaranga 50.000 agahita avanamo izo nzoga,aho kubyumva afata amabuye atangira kuyabamishamo.

Ati’’ Nanjye yanteye ibuye ku kirenge ku bw’amahirwe ntiryankomeretsa, nta n’undi yakomerekeje, tubonye afite urugomo rungana rutyo ni bwo yagotwaga n’abaturage n’izo nzego zindi atabwa muri yombi.’’

Uyu muyobozi yavuze ko bahise bafatira ingamba hamwe na ba mutwarasibo na komite y’umudugudu zo kugenzura niba nta bandi bafite utubari mu ngo kuko biteza umutekano muke mu muryango, nk’igihe bashobora gusinda bakarwana bikaba byateza ingorane, cyane cyane ko aba bananywaga bacucitse nta n’ingamba zo kwirinda COVID-19 bubahirije,bakaba bashobora kwanduzanya iki cyorezo bakanagikwirakwiza mu bandi baturage,nk’igihe hazamo abacyanduye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Shangi,Nabagize Justine yemeje aya makuru, avuga ko uyu Sebazungu Manasséyahise ashyikirizwa RIB Sitasiyo ya Shangi ngo abazwe ibyo byaha byose birimo guhindura aho atuye akabari azi neza ko bibujijwe n’utubari dusanzwe dufunze, agahindukira agashaka no kurwanya ubuyobozi yanabusuzuguye,agasanga iyi myitwarire ikwiye gucika no mu bandi baturage.

Ati’’ Ni byo yatawe muri yombi nyuma y’ ayo makosa yose yamugaragayeho,kuko ubwo aya makuru ko afite akabari mu rugo yamenyekanaga ubuyobozi bwahageze aho kubusobanurira iby’urwo rugo yahinduye akabari agira amahane menshi,atangira kuzana amabuye atera abari bahari abanywaga bo bacitse na we afite icupa ry’urwagwa mu ntoki yinywera yumva nta kibazo,ahita atabwa muri yombi.’’

Gitifu Nabagize akomeza avuga ko uretse ko n’abanywa nka gutya baba badashobora kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19,haba harimo n’abasangirira ku muheha umwe,byose bishobora gukurura indwara, n’umutekano w’umuryango uba ugeramiwe kuko nk’urugo nk’urwo rurimo ingimbi n’abangavu bashobora kuhandurira ingeso mbi, umwana gusohokera mu nzoga mu nzu y’iwabo biba ari ibintu bigayitse, agasaba n’abandi baturage kwirinda guhindura ingo batuyemo utubari, bakihangana bagategereza igihe amabwiriza yo kongera gufungura utubari azatangirwa, bagatanga amahoro mu miryango yabo banakomeza ingamba zo kwirinda iki cyorezo kuko ntaho cyagiye.

Kugeza ubu muri uyu murenge abantu 3 ni bo bamaze gutabwa muri yombi bakurikiranyweho guhindura inzu batuyemo utubari banazibamo, ufashwe akaba acibwa amande ahera ku mafaranga 200.000 kuzamura,uyu munyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Shangi Nabagize Justine akavuga ko abahindura ingo zabo utubari bazajya bahita batahurwa kandi batazihanganirwa.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Nyamasheke: Yafashwe urugo rwe yaruhinduye akabari maze ashaka guhangana n’inzego z’umutekano
    ubwo mutamurashe ni amahoro. mwagaragaje ubunyamwuga kabisa. ntimuzongere kurasa umuntu ngo yabarwanyije plz

  2. Nyamasheke: Yafashwe urugo rwe yaruhinduye akabari maze ashaka guhangana n’inzego z’umutekano
    ubwo mutamurashe ni amahoro. mwagaragaje ubunyamwuga kabisa. ntimuzongere kurasa umuntu ngo yabarwanyije plz

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *