1_news_1781753468

Akantu ku Kandi: Dore ingingo 14 Amerika na Iran bemeranyije

Sangiza iyi nkuru

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ku mugaragaro inyandiko y’amasezerano y’agateganyo (Memorandum of Understanding – MOU) zagiranye na Iran, agamije guhagarika intambara yari imaze iminsi ihanganishije impande zombi no gushyiraho umurongo w’ibiganiro bizaganisha ku masezerano ya nyuma y’amahoro.

Aya masezerano yashyizwe ahagaragara nyuma y’uko habaye igitutu cy’abifuzaga ko abaturage bamenyeshwa ibiyakubiyemo byose. Ni amasezerano yashyizweho umukono na Perezida wa Amerika Donald Trump na Perezida wa Iran Masoud Pezeshkian.

Ingingo ya mbere ivuga ko impande zombi zihagaritse ibikorwa byose bya gisirikare ku buryo bwihuse kandi buhoraho ku mpande zose z’intambara, harimo na Lebanon. Ziyemeje kutazongera kugaba ibitero cyangwa gukoresha ingufu hagati yazo, ndetse no kubahiriza ubusugire bwa Lebanon.

Ingingo ya kabiri isaba Amerika na Iran kubahana nk’ibihugu byigenga, kubahiriza imbibi za buri gihugu no kutivanga mu bibazo by’imbere mu gihugu cya mugenzi wacyo.

Ingingo ya gatatu iteganya ko ibiganiro byo gutegura amasezerano ya nyuma bizarangira mu gihe kitarenze iminsi 60, ishobora kongerwa ari uko impande zombi zibyumvikanyeho.

Mu ngingo ya kane, Amerika yiyemeje gutangira gukuraho inzitizi zose zari zibangamiye Iran mu bikorwa byo mu nyanja, gukuraho ibisa n’igihano cyo kuyizitira mu mazi, no kugabanya ingabo zayo zegereye Iran nyuma yo gusinya amasezerano ya nyuma.

Ingingo ya gatanu isaba Iran gukoresha imbaraga zayo zose kugira ngo amato y’ubucuruzi yongere anyure mu mutekano hagati ya Persian Gulf n’Inyanja ya Oman, ndetse inakureho ibisasu byo mu mazi bishobora kubangamira urujya n’uruza.

Ingingo ya gatandatu ivuga ko Amerika n’abafatanyabikorwa bayo bo mu karere bazategura gahunda y’ishoramari nibura ya miliyari 300 z’amadolari ya Amerika azifashishwa mu kongera kubaka Iran no guteza imbere ubukungu bwayo.

Mu ngingo ya karindwi, Amerika yiyemeje gukuraho ibihano byose byafatiwe Iran, harimo ibyafashwe na Amerika ubwayo n’ibifitanye isano n’imyanzuro mpuzamahanga, hakurikijwe gahunda izumvikanwaho mu masezerano ya nyuma.

Ingingo ya munani yibanda kuri gahunda ya kirimbuzi, aho Iran yongeye kwemeza ko itazigera ikora cyangwa ngo ibone intwaro za kirimbuzi. Impande zombi kandi zemeranyije gukemura ikibazo cy’ububiko bwa uranium ikungahaye, bikazakorwa hakurikijwe amabwiriza y’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ingufu za Kirimbuzi (IAEA).

Ingingo ya cyenda ivuga ko mbere y’uko hasinywa amasezerano ya nyuma, Iran izagumana uko gahunda yayo ya kirimbuzi imeze, na Amerika ikirinda gushyiraho ibihano bishya cyangwa kohereza izindi ngabo mu karere.

Mu ngingo ya cumi, Amerika yiyemeje gutanga uburenganzira bukenewe kugira ngo Iran yongere yohereze peteroli n’ibiyikomokaho ku masoko mpuzamahanga, harimo no korohereza ibikorwa bya banki, ubwishingizi n’ubwikorezi.

Ingingo ya cumi n’imwe ivuga ko Amerika izafungura amafaranga n’indi mitungo ya Iran yari yarafatiriwe, kugira ngo ikoreshwe mu buryo bwemeranyijweho n’impande zombi.

Ingingo ya cumi n’ebyiri iteganya ko hazashyirwaho urwego ruzakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano no kugenzura ko impande zombi ziyubahiriza.

Ingingo ya cumi na Gatatu ivuga ko nyuma yo gutangira gushyira mu bikorwa ingingo z’ingenzi z’amasezerano, Amerika na Iran bazahita batangira ibiganiro ku zindi ngingo zigamije kugera ku masezerano ya nyuma.

Ingingo ya nyuma, ari na yo ya cumi na kane, iteganya ko amasezerano ya nyuma azemezwa n’Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye kugira ngo agire agaciro mpuzamahanga.

Aya masezerano afatwa nk’intambwe ikomeye ishobora kurangiza imyaka myinshi y’umwuka mubi hagati ya Amerika na Iran. Gusa, ishyirwa mu bikorwa ryayo rizashingira ku kuba impande zombi zubahiriza ibyo ziyemeje no ku musaruro uzava mu biganiro biteganyijwe mu mezi ari imbere.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *