reuters_6a339236-1781764662

Ukraine yarashe i Moscow

Sangiza iyi nkuru

Ukraine yongeye kugaba igitero gikomeye cyifashishije indege zitagira abapilote (drones) ku ruganda rutunganya peteroli ruherereye i Moscow, mu Burusiya, mu gihe Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, akomeje kugirana ibiganiro n’abayobozi b’ibihugu bikomeye birimo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, agamije gushaka uburyo intambara imaze imyaka irenga ine ihagarara.

Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yatangaje ko mu ijoro ryo ku wa Kane, ubwirinzi bwo mu kirere bwabashije guhanura drones 555 za Ukraine zari zagabye ibitero mu bice bitandukanye by’igihugu, zirimo hafi 200 zari zerekeje ku murwa mukuru Moscow.

Umuyobozi w’Umujyi wa Moscow, Sergey Sobyanin, yavuze ko nubwo ubwirinzi bwagerageje kuzikumira, zimwe muri zo zabashije kugera ku ruganda rutunganya peteroli, ndetse n’ikigo cy’ubucuruzi.

Ni ubwa kabiri muri iki cyumweru uru ruganda rwibasiwe, nyuma y’igitero cyabaye ku wa Kabiri cyahagaritse ibikorwa byarwo. Abasesenguzi bavuga ko ibi bikomeje kongera ibibazo by’ibikomoka kuri peteroli mu Burusiya, kuko ibikorwaremezo by’ingufu bikomeje kwibasirwa.

Abayobozi bo mu karere ka Moscow batangaje kandi ko igitero cyangije inyubako ndende z’abaturage, ikigo cy’inganda ndetse n’amazu menshi y’abaturage.

Ku kibuga cy’indege cya Sheremetyevo, ari na cyo kinini i Moscow, ingendo z’indege zahagaritswe by’agateganyo, abagenzi bamwe bakurwa mu nyubako z’ikibuga bajyanwa ahantu hatekanye mu gihe ibikorwa byo kwirinda ibitero byari bikomeje.

Mu gihe ibyo byaberaga mu Burusiya, Ukraine na yo yongeye kwibasirwa n’ibisasu by’u Burusiya. Abayobozi b’igisirikare cya Kyiv batangaje ko u Burusiya bwarashe ibisasu bya misile byo mu bwoko bwa ballistic ku murwa mukuru Kyiv, busaba abaturage kwihutira kujya mu bwihisho.

Mu Mujyi wa Sumy, mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Ukraine, umuntu umwe yishwe n’igitero cya drones.

Ukraine yatangaje ko u Burusiya bwarashe drones 239 n’ibisasu birindwi bya ballistic mu ijoro rimwe, ariko igisirikare cyayo kikabasha guhanura byinshi muri byo mbere y’uko bigera ku ntego zabyo.

Iki gitero kibaye nyuma y’icyabaye mu ntangiriro z’iki cyumweru cyahitanye abantu 11 i Kyiv ndetse kikangiza ikigo cy’abihaye Imana kimaze imyaka irenga 1,000 kiri ku rutonde rw’umurage w’Isi wa UNESCO. U Burusiya bwahakanye ko ari bwo bwagabye icyo gitero.

Mu rwego rwa dipolomasi, Perezida Volodymyr Zelensky yavuze ko yagiranye ibiganiro na Perezida Donald Trump, Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron ndetse n’abandi bayobozi b’ibihugu bigize G7, bagamije gushaka inzira yo guhagarika intambara.

Abayobozi ba G7 bemeye kongera ubushobozi bwa Ukraine mu kwirinda ibitero byo mu kirere, kongera ibihano by’ubukungu ku Burusiya cyane cyane mu rwego rwa peteroli na gaz, no gukomeza gushyigikira Kyiv.

Perezida Donald Trump yavuze ko azakora ibishoboka byose kugira ngo intambara irangire, mu gihe Zelensky yatangaje ko yahawe isezerano ryo kongererwa misile zo kwirinda ibitero byo mu kirere, uburenganzira bwo kuzikorera imbere mu gihugu, ndetse n’inkunga izafasha Ukraine mu gihe cy’itumba.

Zelensky yavuze ko ubu igikenewe ari uko ibyo abayobozi bemeye bishyirwa mu bikorwa, ashimangira ko u Burusiya bugomba kumva ko intambara bwatangije idashobora gufatwa nk’ibintu bisanzwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *