Mu Mudugudu wa Rubavu, Akagari ka Nyamugali, Umurenge wa Shangi mu Karere ka Nyamasheke haravugwa umugabo witwa Buvumuhana Gaspara w’imyaka 35 y’amavuko, wiraye mu rutoki rwe rwose agatemagura agahita acika, ngo yabitewe n’umujinya wo gusanga hari igitoki umugore yageshuyeho (yamanyuye) akagiteka.
Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe na bamwe mu baturage b’uyu Mudugudu wa Rubavu n’umuyobozi wawo, Tuyizere Déogratias, ngo uyu mugabo usanganwe imyitwarire mibi mu bo bita ibihazi akanakekwaho gufata ku biyobyabwenge, asanganwe amakimbirane n’umugore we ashingiye ku mitungo, aho afata icyakarengeye urugo cyose akagurisha akajya kwinywera inzoga, byageze n’aho aya makimbirane ashyikirizwa akagari ngo bagirwe inama.
Avuga ko mu gihe bagombaga kwitaba ku biro by’akagari ku wa mbere tariki ya 17 Kanama ngo ubuyobozi bubunge, uyu mugabo yanze kwitaba ubuyobozi ahubwo afata igitoki cyari gikuze mu rutoki rwe arakigurisha umugore atabizi, uwakiguze amuha amafaranga ariko ntiyaza kugica, ku wa kabiri tariki 18 Kanama umugore akigeshuraho icyo ateka, umugabo atashye yasinze mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba asanze umugore yagitetseho afatwa n’umujinya w’umuranduranzuzi atangira guteza rwaserera mu rugo, atekereje ko amafaranga yakigurishije yose yayamaze atabwiye umugore kandi agomba kuyasubiza nyirayo, nta handi ari buyakure.
Tuyizere Déogratias ati’’ NI umugabo usanganywe amahane cyane uri muri bamwe bananiranye twita ibihazi, ubwo yasangaga umugore we igitoki yagitetseho agiye no kumugaburira, umugabo yazabiranijwe n’uburakari bukaze afata umuhoro igitoki cyasigaye ku cyatetswe aragica agitemagurira inka baragiye, umugore abonye bikomeye ajyana abana 2 bafitanye mu nzu barikingirana,umugabo yahuka urutoki rwose aratemagura, arangije acikana n’uwo muhoro,agenda abaturage bamureba kubera kumutinya ntihagira umufata arinda abura, umugore n’abana babona gusohoka mu nzu.’’
Umwe mu baturanyi b’uyu muryango na we yabwiye Bwiza.com ati’’ Umuntu utemagura insina kuriya atababariye imibyare n’iziriho igitoki ngo ni uko asanze umugore yakuyeho icyo ateka ataramenye ko yakigurishije kandi n’ayo yakigurishije nta n’ijana yahaye umugore ngo ahahe ibindi, n’amakimbirane basanganywe, mbona n’uriya mugore nareba nabi azamutema kuko ni igihazi rwose. Twe nk’abaturage twasaba ubuyobozi kudakinisha biriya bintu kuko uriya mugore n’abana turabona bari hagati y’urupfu n’ubuzima, nafatwa azahanwe.’’
Uyu muyobozi avuga ko mu kuganiriza umugore na we yababwiye ko afite impungenge z’ubuzima bwe, gusa ikibazo ngo ni uko iyo uyu mugabo ubuyobozi bumugejeje mu nzego z’ubutabera umugore amukurikirana kumukuzayo, kuko no mu minsi ishize ngo yari yashyikirijwe RIB ariko umugore ajya gutakamba ngo bamumugarurire, ariko ngo ibyo yakoze byo byatumye umugore abona ko amazi ashobora kuba atakiri ya yandi,na we atangira kugira ubwoba.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge Nabagize Justine, yavuze ko uyu mugabo agishakishwa naboneka azashyikirizwa RIB akabibazwa,avuga ko muri uyu murenge habarirwa ingo zigera kuri 40 zibanye nabi, zikaba zatumijwe mu mpera z’iki cyumweru ngo zizaganirizwe.
Ati’’ Nyuma yo gutema izo nsina zose yahise abura n’ubu aracyashakishwa ngo ashyikirizwe ubutabera asobanure ibyo yakoze, muri uyu murenge amakimbirane yo mu ngo akaba agaragara kuko dufite izirenga 40 zibanye nabi, mu mpera z’iki cyumweru zikaba zizahamagarwa ku murenge, ku bufatanye n’inzego z’umutekano n’abanyamadini zikagirwa inama,izo tubona amakimbirane amaze kugera kure tuzarebe izindi ngamba zazifatirwa.’’
Yasabye imiryango kwirinda amakimbirane kuko adindiza iterambere igihe umwe atangiye gusahura umutungo yahahanye na mugenzi we, abana bakabaho nabi n’urugo rugahera mu bukene kuko nk’uru rwaheze mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe kandi bakiri bato kubera imibanire mibi, abaturage bakanamenya gutangira amakuru ku gihe igihe babona hari ingo zifitanye amakimbirane nk’ayo.
Hashize amezi 4 gusa mu murenge wa Rangiro umugabo yishe umugore we na we agahita yiyahura kubera amakimbirane nk’aya,basiga abana 3, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bukavuga ko mu karere kose habarirwa ingo zirenga 400 zibanye nabi,bakaba bagerageza kuzunga izinaniranye zikagirwa inama yo kugana inkiko aho kuba ayo makimbirane yaba intandaro y’ibindi bikorwa bya kinyamaswa.
Uru rutoki ngo rweraga neza rwatemwe mu buryo abaturanyi b’uyu muryango batumva na gato



8 Responses
Nyamasheke: Umugabo yatemaguye urutoki rwose kubera umujinya
Uyumugore namugirinama yoguhunga urworugo batandukane hakirikare
Igikurikibi nukubatema nawe akiyahura
Nyamasheke: Umugabo yatemaguye urutoki rwose kubera umujinya
Uyumugore namugirinama yoguhunga urworugo batandukane hakirikare
Igikurikibi nukubatema nawe akiyahura
Nyamasheke: Umugabo yatemaguye urutoki rwose kubera umujinya
Iyu ni umujinya mutindi. Abanyarwanda baca umugani ngo Umujinywa w’imbwa ushirira mu izunguza ry’umurizo wayo. Dore ni iki bavugaga, kiriya yakoze ni ukuzunguza umurizo neza neza.
Nyamasheke: Umugabo yatemaguye urutoki rwose kubera umujinya
Iyu ni umujinya mutindi. Abanyarwanda baca umugani ngo Umujinywa w’imbwa ushirira mu izunguza ry’umurizo wayo. Dore ni iki bavugaga, kiriya yakoze ni ukuzunguza umurizo neza neza.
Nyamasheke: Umugabo yatemaguye urutoki rwose kubera umujinya
Nikera sinarimpari ariko umugabo witwa ntabwenge yaneye aho atema.
Nyamasheke: Umugabo yatemaguye urutoki rwose kubera umujinya
Nikera sinarimpari ariko umugabo witwa ntabwenge yaneye aho atema.
Nyamasheke: Umugabo yatemaguye urutoki rwose kubera umujinya
Ko abagore bakunda abagabo bagakabya, nk’uriya amukunzemo iki? Ubutaha ni we uzatemwa niba atamuviriye mu nzira hakiri kare!
Nyamasheke: Umugabo yatemaguye urutoki rwose kubera umujinya
Ko abagore bakunda abagabo bagakabya, nk’uriya amukunzemo iki? Ubutaha ni we uzatemwa niba atamuviriye mu nzira hakiri kare!